Uretse kuba iyi modoka ari igihangange, ni nshya mu zikoresha amashanyarazi 100%, rumwe mu nganda zikora izigezweho rubarizwa muri General Motors rwa Cadillac, ruri gukora mu murongo wo kurengera bidukikije.
Kuba iri mu Rwanda ni ibintu byumvikana, kuko bihura neza n’intego za Guverinoma zo kurengera ibidukikije hagabanywa imyuka ihumanya ikirere ituruka mu modoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli.
Imodoka ya Cadillac LYRIQ 2024, iza mu byiciro bitandukanye, aho igisa n’igiciriritse ari ikibarizwamo izizwi nka ‘RWD’, ziboneka guhera ku madorali ya Amerika 57.195 [79.293.489 Frw], nk’uko bigaragara ku rubuga rw’uru ruganda.
Uko ibyiciro byisumbura ni na ko ibiciro bihunduka, kuko nk’ubu hari iboneka kuri 63.190$.
Iyo imodoka ari ‘RWD’ biba bivuze ko ingufu za moteri zijya mu mapine y’inyuma akaba ariyo atuma imodoka igenda. Cadillac LYRIQ 2024 ya ’RWD’, ifite ubushobozi bwo kugenda ibilometero 505 bidasabye kuyongerera umuriro.
Ni mu gihe iya ‘AWD’ cyangwa ifite moteri yohereza imbaraga mu mapine ane kugira ngo igende, umuriro ushira imaze kugenda ibilometero 495.
Zigira batiri ifite ubushobozi bwo kubika ingufu zingana na kilowati 102.
Iyo mu kongerera umuriro izi modoka hakoreshejwe ‘fast charger’ ifite ubushobozi bwo kwinjiza ufite ingufu za kilowati 190, mu minota 10 gusa iba yongerewe uwatuma igenda ibindi bilometero 124.
Iyo hakoreshejwe ‘charger’ isanzwe ya kilowati 19,2, mu isaha imwe iba yongerewe ingufu zayitwara ibindi bilometero 82, bikaba 50 iyo hakoreshejwe ‘charger’ ya kilowati 11,5.
Uburebure bwayo kuva hasi ugana hejuru ni metero 1,63; kuva imbere ugana inyuma ikagira metero 4,99 mu gihe ubugari bwayo ari metero 2,21 harimo na rétroviseurs. Intera yo kuva ku mapine y’imbere ugana ku y’inyuma ni metero 3,10.
Cadillac LYRIQ 2024 igira imyanya itanu yo kwicaramo.
Ku bazi iby’imodoka, barabizi ko moteri yayo igira ubwoko bw’ingufu buyishoboza kugenda. Igira ingufu za ‘Torque [LB-FT]’ zifasha imodoka guhaguruka no kugira imbaraga zihagije mu gihe itangiye kugenda.
Hari izindi za ‘Horsepower [HP]’ na zo zifasha imodoka gukomeza kugendera ku muvuduko runaka mu gihe yatangiye kugenda.
Cadillac LYRIQ 2024 ya ‘RWD’ ya moteri imwe, ifite ingufu za HP 340, ikagira iza LB-FT zingana na 325.
Iya ‘AWD’ ifite moteri ebyiri, igira ingufu za HP 500, ikagira iza LB-FT zingana na 450. Bivuze ko ku bijyanye n’umvuduko ntacyo wayinenga.
Hejuru y’ibyo, izi modoka zifite ikoranabuhanga rya ‘Super Cruise’ rituma utwaye ikinyabiziga adahoza amaboko kuri volant. Yubakanye porogaramu zose za Google, n’uburyo bwo gukumira urusaku rwo hanze y’imodoka ‘ANC’ n’irindi koranabuhanga rigezweho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!