00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Drone zigeze aho gukoreshwa mu gucunga ko abanyeshuri bakopera ibizamini

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 15 January 2014 saa 06:52
Yasuwe :

Drone igiye kuzaba igikoresho cyo muri buri rwego rw’ubuzima, uretse kuba yaratangiye abenshi bayifata nk’iyagenewe gukoreshwa mu butasi no ku rugamba kuko ishobora kurinda benshi kuhatakariza ubuzima, ubu noneho nyuma yo kuba bamwe barayishyize mu buhinzi, Ababiligi bo batangiye kuyifashisha mu gucunga ko abanyeshuri badakopera mu bizami.
Mu Bubiligi, muri Kaminuza ya Thomas More de Malines, abarimu bakoze igerageza ku buryo bashobora kugenzura ko nta munyeshuri ukopera mu kizamini (…)

Drone igiye kuzaba igikoresho cyo muri buri rwego rw’ubuzima, uretse kuba yaratangiye abenshi bayifata nk’iyagenewe gukoreshwa mu butasi no ku rugamba kuko ishobora kurinda benshi kuhatakariza ubuzima, ubu noneho nyuma yo kuba bamwe barayishyize mu buhinzi, Ababiligi bo batangiye kuyifashisha mu gucunga ko abanyeshuri badakopera mu bizami.

Mu Bubiligi, muri Kaminuza ya Thomas More de Malines, abarimu bakoze igerageza ku buryo bashobora kugenzura ko nta munyeshuri ukopera mu kizamini bifashishije akamashini kaguruka nta mupilote (Drone) ikaguruka hejuru yabo mu cyumba cy’ikizamini, maze abarimu bo bagakorera igenzura kuri tablet (mudasobwa) mu kindi cyumba bidasabye ko babahagarara hejuru.

Ubu ku mbuga nkoranyambaga nyinshi, abantu bari kugenda basangizanya video igaragaza iki gikorwa nubwo mu kuri kose nta kizamini nyacyo cyagenzuwe hifashshijwe drone, byari nk’igerageza ngo harebwe uko byamera n’ingaruka bishobora kugira ku mikorerwe y’ikizamini cyagenzuwe hifashishijwe drone.

Ibi birashushanya uburyo ikoranabuhanga rizakomeza kugenda rirenga imbibi abantu baritekerezamo, kuko ubusanzwe kuva icyitwa drone kibayeho, uvuze “drone” abantu bahita bitekerereza indege ikoreshwa mu butasi cyangwa ku kurasa ku rugamba ikoreshejwe n’abantu bayiri kure bifashishije mudasobwa.

Mu nkuru yashyizwe kuri Youtube ikoze mu buryo nk’ubwa televiziyo, yagaragaje abanyeshuri biga muri iyi kaminuza y’abavuga ururimi rw’igiholandi, aho nyuima y’ikizamini aba banyeshuri bagiye batanga ubuhamya bw’uko babibonye n’uko biyumvaga.

Umwarimukazi muri iyi kaminuza wabajijwe, yashimagije cyane ubu buryo bwo gukoresha drone n’ibyiza byabwo, aho avuga ko Atari ngombwa cyane ko haba abarimu bagenzura, badatarabutse na gato.

Gusa abanenga ubu buryo baravuga ko uyu mwarimukazi yaba yirengagiza cyane urusaku n’umuyaga uterwa n’amababa y’aka kadege bibangamira cyane umuntu waba ushaka gukora ikizamini cye atuje nta kimubangamiye.

Igitekerezo cyo kugerageza ikoreshwa rya drone mu kugenzura ibizamini muri iyi Kaminuza iherereye ahitwa Anvers, cyaturutse ku barimu bamwe bo mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho ndetse n’abigisha mu icungamutungo bazanye icyifuzo, maze abanyeshuri nabo babyakira vuba cyane kuko benshi muri bo bari bamaze kuba baragiye bakoreshaho drone mu bikorwa byabo bwite birimo no kwimara amatsiko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages