Mu gihe u Rwanda rukomeje kwihuta mu bikorwa byo gusakaza amajwi n’amashusho mu ikoranabuhanga rigezweho (digital migration) kuri ubu gahunda ya Tunga TV izakomeza gufasha igihugu guteza imbere uru rwego rwo gusakaza amajwi n’amashusho mu buryo bugezweho ndetse no guhanga akazi.
Nk’uko byatangarijwe mu kiganiro ‘Kubaza Bitera Kumenya’ cyanyuze kuri Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda kuri iki cyumweru ni uko igihugu cy’u Rwanda kiri guhindura uburyo hasakazwa amajwi n’amashusho mu buryo bugezweho (digital migration), ibi bizafasha mu kugira ngo Abanyarwanda babone sheni nyinshi za televiziyo mu buryo bworoshye.
Emmanuel Dusenge, Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ibikorwaremezo mu
Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi yagize ati “Gahunda ya Tunga igamije kureba uko u Rwanda rwakomeza kwihuta rugana mu buryo bwo gusakaza amajwi n’amashusho mu buryo bugezweho, gukangurira ba rwiyemezamirimo uko haboneka utwuma twifashishwa mu kubona amajwi na’amashusho agezweho.”
Dusenge yongeyeho ati “Tunga TV izafasha mu kureba uko hakongerwa amashusho anogeye Abanyarwanda ndetse no gukangurira abashoramari kugana igice cyo gushora imari mu bikorwa bicuruza amajwi n’amashusho mu guhanga akazi.”
Mutabazi Jean Baptiste, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu ngenzuramikorere cy’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) yavuze ubu Abanyarwanda benshi kugeza ubu bashobora kwakira amajwi n’amashusho mu ikoranabuhanga rigezweho.
Mutabazi yakomeje avuga ko abadafite inyakiramashusho zigezweho bazagura utwuma twakira aya mashusho (Set Top Box) imeze nka decoderi kugeza ubu zageze mu Rwanda aho ziri kugurishwa na TELE 10. Aho abazakoresha utu twuma bazafasha kubona ku buntu amasheni umunani ya televiziyo ku buntu.
Nk’uko byemejwe n’abatanze ikiganiro ngo gusakaza amajwi n’amashusho ni kimwe mubyo abaturage bakeneye, kugira ngo babone amajwi n’amashusho byose bikeye. ikindi ngo biri mu cyerekezo cy’igihugu 2020, nk’uko byemejwe n’umuryango wa ITU , kuvugurura politiki y’imiyoboro mishya.
Kugeza ubu Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR) kiteganya gufasha abaturage kubona amashusho akeye ya digital no gufasha urubyiruko rwo mu turere rwarangije amashuri yisumbuye mu guhugurwa mu bijyanye no gukoresha ibyo bikoresho bishya.
Tariki 20 Werurwe 2013 nibwo Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana yatangije gahunda ya Tunga TV ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Gisagara.



















TANGA IGITEKEREZO