00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi n’ibidukikije bizakuraho gutekinika”

Yanditswe na

Kwizera Prudence

Kuya 9 March 2015 saa 03:25
Yasuwe :

Bamwe mu bakangurambaga mu by’ubuhinzi (Agronomes) bo mu turere twa Huye na Gisagara bavuga ko uburyo bushya bwifashishwa mu kubungabunga ibidukikije no gutaga ibipimo by’ubutaka n’amashyamba buzahindura byinshi mu mikorere yabo ya buri munsi.

Aba bahinzi bagaragaje icyoikoranabuhaga ribamariye nyuma yo gusoza amahugurwa y’iminsi ibiri ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kugaragaza ibibazo cyangwa ibyiza byo mu bidukikije hifashishijwe telefoni zikomeye (smart phone) za tablets ndetse na zimwe muri gahunda za mudasobwa.

Bemeza ko basobanuriwe icyitwa (Spatial Thinking), aho bakangurirwaga kumenya isano y’ibidukikije mu buryo bwimbitse, aho kimwe mu bidukikije kigomba gutekerezwa hanatekerezwa ku isano gifitanye n’ikindi.

Mu bahuguwe harimo abashinzwe ibidukikije, ubuhinzi, uburezi, n’ ibikorwa remezo bo mu turere twa Huye na Gisagara, bakorera ku rwego rw’ Umurenge n’Akarere.

Sehene Jean Chrisostome, Umukozi w’Umuryango Nyarwanda uharanira kurengera ibidukikije (RECOR) yabwiye IGIHE ko bafite gahunda yo kwigisha uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kwita ku bidukikije no gukuraho imbogamizi zatumaga bamwe mu bakangurambaga mu by’ubuhinzi badakora neza akazi kabo.

Ati “Izi telephone zigezweho ndetse n’ibindi byuma by’ikoranabuhanga byifashishwa mu buhinzi, bizabafasha kumenya mu gace runaka ubwo bw’umutungo kamere buhari, amashyamba, ibishanga, ubutaka n’ibindi bikoresho bihari. Icyo gihe amashusho bazajya babona azafasha kwerekana ibibazo bihari nuko byakemuka.”

Uyu mukozi kandi avuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu kwita ku bidukikije no gupima ubutaka n’amashyamba bizafasha mu igenabikorwa n’iteganyabikorwa, kuko bazaba bafite amakuru yuzuye y’ahantu runaka bapimye bakabasha kumenya n’ibibazo bihari bihari, hakigwa uko byakemuka.

Bamwe muri bagoronome bahawe inyigisho ku ikoranabuhanga rigezweho bavuga ko hari ubwo batangaga imibare na bo batizeye ko ariyo kubera gukoresha ibikoresho bya gakondo, bityo ngo iri koranabuhanga rizafasha no kwihutisha akazi kabo.

Umwe ati “Uko gutekinika hari ubwo wenda byabagaho bitewe n’uko ibyuma dusanzwe dukoresha biba byapimye ahantu hatoya, ariko iri koranabuhanga zizakuraho urwo rwikekwe, n’igihe twataga ku kazi dukoresha ibikoresho gakondo tugikoremo akandi kazi. Ikindi nuko aho tumaze gupima bizadufasha no guhita tuhakorera ikarita, bidufashe kubika imibare nyayo muri mudasobwa.”

Nubwo iri koranabuhanga bagaragaza ko rigiye kubafasha mu kuvugurura imikorere cyane cyane mu by’ubuhinzi no kwita ku bidukikije, aba bafashamyumvire bavuga ko hakiri ikibazo cy’ibikoresho n’amaporogarame azajya abafasha, bityo bakifuza ko inzego zifite ubuhinzi n’ibidukikije mu nshingano zabyitaho bigakemuka.

Gusa Sehene yemeza ko Leta isanzwe ifite ibikoresho byakwifashishwa muri iyi gahunda birimo imashini zifashishwa mu gukora amakarita y’ahantu runaka n’ibindi, bityo ngo nta mpungenge bafite zuko ibikoresho bizabura.

Uyu mushinga wogukoresha ikoranabuhanga mu kubungabunga ibidukikije no gupima ubutaka n’amashyamba, RECOR iwufatanyige na Kaminuza y’u Rwanda binyuze mu kigo cyayo GIS ndetse na Kaminuza y’Ikoranabuhanga yo muri Amerika Roshester Institute of Technology (RIT) hamwe na Minisiteri y’Uburezi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages