Nubwo bamwe mu baturiye Umujyi wa Kigali bakoresha televiziyo y’u Rwanda bahawe igihe ntarengwa cyo ku itariki ya 1 Nyakanga 2013 cyo kuba baguze decoder ngo babashe kureba iyi televiziyo, baravuga ko bahuye n’imbogamizi zitandukanye zirimo kubura izi decoder, kubura aho bazigurira, kutamenya ibiciro no kubura ubushobozi bwo kuzigura.
Mu rwego rwo kwinjira muri gahunda y’uburyo bugezweho bwo gukoresha ikoranabuhanga riva mu buryo bwa “analogue” bugana muri “digital”, televiziyo y’u Rwanda yafashe gahunda yo gufunga umunara wa Jali wafashaga abatuye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zayo ku buryo tariki ya 1 Nyakanga 2013, iyi televiziyo izareba abaguze decoder gusa.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze ko iyi tariki yakwigizwa inyuma kuko bahuye n’ibibazo bitandukanye mu kugura izi decoder. Kamana Andre utuye mu Murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge yagize ati “njyewe nabonye itangazo rikangurira abantu kugura izi decoders ariko nabuze aho nyigura, iwacu i Kanyinya nta hantu na hamwe wabona aho uyigurira, yewe nta n’igiciro cyayo nzi!”
Ukubereyimfura Egidie utuye mu murenge wa Jabana mu Mujyi wa Kigali avuga ko yagiye kuyishaka ntayibone. Ati “Nagiye ku isoko, ariko iya televiziyo y’u Rwanda narayibuze, nabonye iyo bambwiraga ko atari iyayo sinasobanukirwa sinari kuyigura.”
Umuhire Leon utuye mu Murenge wa Nyamirambo we yavuze ko nta mikoro afite yo kugura decoder kandi ko kuzigura no kuvanwa ku murongo ari ibintu byabatunguye cyane.
Uwizeyimana Louise, utuye mu Murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango nawe avuga ko nta mikoro kandi batanasobanukiwe neza ndetse batanazi n’ibiciro. Agira ati “Nta mafaranga mfite yo kugura iyo decoder, igihe cyo kuzifunga nikigera tuzaba turetse kuzireba nituyabona twongere dusubire ku murongo, nawe se ibintu tutanazi n’igiciro cyazo!”
Uretse aba bantu batandukanye kandi, umwe mu bantu batashatse gutangaza amazina utuye mu Murenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali yavuze ko nta mafaranga afite akaba asaba ko bakongera igihe cyo gufunga iyi gahunda ahubwo bagashaka uburyo bazishyira mu Rwanda hose ngo zigere kuri bose. Yakomeje kandi avuga ko atazagura decoder ya televiziyo y’u Rwanda ahubwo azagura iya startimes kuko azibona henshi.
Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w’urubyiruko, ikoranabuhanga n’isakazabumenyi yavuze ko abashaka decoders bazazibona kuko habanje kuba ikibazo cyo kurinda ko abacuruzi bakwinjiza mu gihugu izidafite ubuziranenge, akaba ariyo mpamvu abashaka kuzizana bakorana na Minisiteri ibishinzwe.
Minisitiri Nsengimana aragira ati “Twahamagariye abashaka kuzicuruza kuza bakerekana izo bashaka kuzana tukareba ubuziranenge bwazo, byaba ngombwa tukabereka izo barangura. Amakuru dufite ni uko hari decoders nyinshi ziri mu nzira ziza mu Rwanda ku buryo mu Kuboza 2013 nk’uko ariyo tariki ntarengwa yo kuva muri ubu buryo bwa analogue tugana muri digital, iki kibazo kizaba cyakemutse zageze ku bazifuza bose.”
Decoder ya televiziyo ni akuma kifashishwa mu kwakira no guhindura amashusho yavuye ku byogajuru mbere yo kugera ku bo agenewe. Izi decoders zirimo kwifashishwa mu Rwanda mu gufasha kuva mu buryo bwa kera bwa “analogue” hayobokwa uburyo bugezweho bwo gukoresha televiziyo na radiyo bwa “digital”. Kugeza ubu mu Rwanda igiciro cyazo kiri hagati y’ibihumbi 20 na 25 by’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO