00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri SuperNori, AI yagufasha imirimo ya buri munsi yo mu rugo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 July 2026 saa 11:21
Yasuwe :

Tekereza kubyuka mu gitondo ugasanga umuhanda usanzwe unyuramo wafunzwe cyangwa urimo umubyigano ukabije. Mbere y’uko ubimenya, ikoranabuhanga rikakumenyesha ko ugomba guhaguruka kare, rikakwereka indi nzira ndetse rikagusaba uburenganzira bwo kugutegurira imodoka ikugeza aho ujya.

Muri icyo gihe, rikaba ryamaze kubona ko amata n’ibindi byo gutegura ifunguro rya mu gitondo biri hafi gushira, rikabishyira ku rutonde rw’ibyo umuryango ugomba guhaha. Rikanibuka ko umwana afite umukoro w’ishuri, rigategura ibisobanuro byoroheje byamufasha kuwukora.

Ibi ni bimwe mu byo SuperNori, ikoranabuhanga rishya ry’ubwenge buhangano ryagenewe gufasha imiryango, ryitezweho gukora.

SuperNori ni iki?

SuperNori ni porogaramu y’ubwenge buhangano, AI, yakozwe kugira ngo ifashe abagize umuryango gutegura gahunda zabo, gucunga imirimo yo mu rugo no gukemura utubazo twa buri munsi mbere y’uko tuba inkomoko y’umunaniro cyangwa ubwumvikane buke.

Yakozwe na Domus Next, ikigo cy’ikoranabuhanga gifite icyicaro i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki kigo cyatangaje SuperNori mu 2026, kiyita umufasha w’umuryango (family AI agent) udategereza ko uhora umuha amabwiriza, ahubwo ushobora kwiga gahunda zawo, kumenya ibikenewe no gutanga ibitekerezo hakiri kare.

SuperNori ntabwo ari robot igenda mu nzu, ngo imese imyenda, iteke cyangwa yoze amasahani. Ni porogaramu ikorera kuri telefoni, mudasobwa cyangwa ku cyuma cyihariye cya Nori Family Hub, igahuza amakuru n’ibindi bikoresho byo mu rugo kugira ngo ifashe umuryango gutegura no gukurikirana ibyo ugomba gukora.

Itandukaniye he n’izindi porogaramu za AI?

Porogaramu nyinshi z’ubwenge buhangano dutunze ubu zitegereza ko umuntu azibaza ikibazo cyangwa aziha amabwiriza.

Ushobora kuyibwira uti “Nyibutsa kujya kwa muganga ejo saa tatu,” ikabika ubwo butumwa, ikazakwibutsa igihe kigeze. Iyo utayihaye amabwiriza, nta kindi ikora.

SuperNori yo yubakiye ku gitekerezo cyo kuba AI ikora mbere y’uko ikibazo kivuka. Mu Cyongereza babyita proactive AI agent.

Ibi bivuze ko idategereza gusa ko uyibwira icyo gukora. Ishobora gusesengura gahunda umuryango washyizemo, ikabona ko ibintu bibiri bizabera rimwe, ikakumenyesha ko hari gahunda zigonganye ndetse ikaguha uburyo bwo kubikemura.

Yagufasha ite mu rugo?

Mu miryango myinshi, hari umuntu uba agomba guhora yibuka gahunda z’abana, ibyo guhaha, amafunguro, gahunda zo kwa muganga, kwishyura serivisi no kumenya niba buri wese yakoze ibyo yari ashinzwe.

Akenshi, iyo mirimo ntigaragara nk’akazi gakomeye, ariko kuyibika mu mutwe no guhora uyikurikirana bishobora kunaniza umuntu.

SuperNori yashyizweho kugira ngo igabanye uwo mutwaro, ikorere hamwe n’indangaminsi, urutonde rw’imirimo, gahunda z’amafunguro, ibyo guhaha n’ibindi bikoresho byo mu rugo.

Urugero, umubyeyi ashobora kuyibwira ati “Ku wa Gatandatu tuzaba dufite abashyitsi batandatu.”

Aho gusubiza gusa iti “Nibyo,” SuperNori ishobora kureba gahunda y’uwo munsi, igatanga ibitekerezo by’amafunguro, igategura urutonde rw’ibyo guhaha, ikibutsa abagize umuryango imirimo yabo ndetse igateganya igihe cyo gutunganya inzu.

Ibyo byose ntibivuze ko izajya ifata ibyemezo uko yishakiye. Intego ni uko ibanza kugutegurira ibyo ushobora gukenera, wowe ukabyemeza cyangwa ukabihindura.

SuperNori ishobora guhuriza hamwe gahunda z’ababyeyi, iz’abana n’iz’abandi bantu baba mu rugo.

Iyo umwe afite inama, undi afite gahunda yo kujyana umwana ku ishuri cyangwa kwa muganga, SuperNori ishobora kubona ko izo gahunda zigonganye, ikabimenyesha umuryango hakiri kare.

Ishobora kandi gufata amakuru ari ku rupapuro rw’ishuri, ku ifoto, muri email cyangwa mu butumwa bugufi, ikayavamo itariki n’isaha by’igikorwa, ikabishyira ku ndangaminsi.

Urubuga rwa Nori rugaragaza ko umuntu ashobora kuvuga, gufotora itangazo ry’ishuri cyangwa kohereza email, porogaramu igakuramo amakuru y’ingenzi, ikayashyira muri gahunda y’umuryango.

Kimwe mu bibazo bikunze kuboneka mu ngo ni uguhora abantu bibaza icyo bari buteke, kumenya ibiri mu bubiko no kwibuka ibyo bagomba guhaha.

SuperNori ishobora kwiga amafunguro abagize umuryango bakunda, ayo batarya, ibiribwa bibatera ibibazo n’amafaranga umuryango uteganya gukoresha.

Ishobora gutegura amafunguro y’iminsi runaka, igakora urutonde rw’ibiyagenewe ndetse ikerekana ibyo umuryango usanzwe ufite kugira ngo hatagurwa ibidakenewe.

Iyo ibonye ko amata, amagi cyangwa ibindi biribwa umuryango ukoresha kenshi biri hafi gushira, ishobora kubishyira ku rutonde rw’ibyo guhaha, ariko ikabanza gusaba umuntu kubyemeza.

Ibi ntibivuze ko SuperNori izajya ireba mu kabati cyangwa muri firigo isanzwe. Kugira ngo imenye ibiri hafi gushira, iba ikeneye amakuru yahawe n’abakoresha, amateka y’ibyo bagura cyangwa ibikoresho byo mu rugo bishobora kohereza ayo makuru.

Nori ifite porogaramu ishobora gushyirwa kuri telefoni, ikaba iboneka kuri App Store na Google Play, ndetse ishobora no gukoreshwa kuri internet.

Hari kandi Nori Family Hub, icyuma gifite écran ya santimetero 39,6, gishobora gushyirwa mu gikoni, mu cyumba cy’uruganiriro cyangwa ahandi abagize umuryango bose bashobora kukibona.

Kigaragaza gahunda, imirimo, amafunguro, ibyo guhaha n’ubutumwa bw’umuryango. Gifite micro zo kwakira amabwiriza avuzwe, ariko nta camera gifite.

Kugeza muri Nyakanga 2026, icyuma cya Nori Family Hub cyari kigurishwa mbere y’uko gitangira koherezwa ku bakiliya, kandi cyoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Canada gusa. Porogaramu yo kuri telefoni no kuri internet yo ntisaba koherezwa nk’igikoresho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages