00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyuma by’ikoranabuhanga rihanitse mu gutanga umwuka mu nzu byageze ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 14 April 2014 saa 11:28
Yasuwe :

Sosiyete Samsung n’umufatanyabikorwa wayo Akagera Business Group zagejeje ku isoko ry’u Rwanda ‘Climatseurs’ zikoranye ikoranabuhanga rigezweho, by’umwihariko zijyanye n’iterambere ry’imijyi ahanini irangwa n’inyubako ndende.
Ibyuma bitanga umwuka uhehereye mu nzu cyangwa climatiseurs (air conditioner) byo mu bwoko bwa Digital Variable Multi System (DVMS), nibwo bwoko bufite ikoranabuhanga riherutse, zikaba zikoranye ubuhanga bukomeye ku buryo zibasha gutanga umwuka mwiza kandi uhangije (…)

Sosiyete Samsung n’umufatanyabikorwa wayo Akagera Business Group zagejeje ku isoko ry’u Rwanda ‘Climatseurs’ zikoranye ikoranabuhanga rigezweho, by’umwihariko zijyanye n’iterambere ry’imijyi ahanini irangwa n’inyubako ndende.

Ibyuma bitanga umwuka uhehereye mu nzu cyangwa climatiseurs (air conditioner) byo mu bwoko bwa Digital Variable Multi System (DVMS), nibwo bwoko bufite ikoranabuhanga riherutse, zikaba zikoranye ubuhanga bukomeye ku buryo zibasha gutanga umwuka mwiza kandi uhangije bijyanye n’inyubako ndende ziri kubakwa muri iki gihe.

Iri koranabuhanga rishya muri za climatiseurs, rigeze ku isoko ryo mu karere mu gihe bimwe mu bihugu biri kugaragaza umuvuduko mwinshi mu kubaka inyubako nini ku buryo ubwoko bwari busanzwe buri ku isoko butabasha guhaza aya mazu mu buryo bworoshye.

Ubuyobozi bwa sosiyete Akagera Business Group, umufatanyabikorwa mu bucuruzi wa Samsung, bwemeza ko igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali kigaragaza ko uyu mujyi ukeneye ivugururwa mu ikoranabuhanga rijyanye n’urwego umujyi uganamo.

Aloys Kanamugire, umuyobozi muri iyi sosiyete yagize ati “Izi [climatiseurs] ni izo ku rwego rugezweho ku buryo zikoranye ikoranabuhanga rituma zikora ahantu hanini kandi zikaba zarakozwe hagamijwe gusubiza ibyo climatiseurs zari zisanzweho zagorwaga gusubiza bitewe n’uburebure n’ubunini bw’amazu akeneye ubundi buryo bworoshya imikoreshereze kurushaho.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko izi climatiseur zifite uburyo bwihariye bwo kuzishyira ku nyubako kuko yemeza ko mu gihe haba hakoreshejwe izisanzwe, uretse n’ubushobozi bucye zifite zanakwangiza ubwiza bw’amazu ku bantu bazibona inyuma.

Ikoranabuhanga rihanitse ry’izi climatiseurs kandi ruha ubushobozi abakoresha telefoni zifite ikoranauhanga rigezweho, kuba bazikoresha bitabaye ngombwa ko baba hafi yazo.

Abakoze izi climatiseurs kandi bemeza ko zakozwe hatekerejwe cyane ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi kuko ngo aho izisanzwe zakoreshaka umuriro ugurwa amafaranga y’U Rwanda miliyoni hafi 23, DVMS zo zikoresha uwa miliyoni 12.

Babajijwe ku biciro bya Samsung bikunze kuba biri hejuru ku buryo byigonderwa na bene amikoro menshi gusa, abahagarariye Samsung basubije ko ibiciro bishyirwaho hagendewe ku ireme bifite kuko nibura uguze igicuruzwa aba afite umutekano uhagije ko kitakwangirika.

Kigali, ni umwe mu mijyi iri gukura cyane mu bijyanye n’inyubako zigezweho, ku buryo ziba zikeneye n’ibikoresho byihariye ku rwego rwazo.

Mu muhango wo kumurika izi climatiseurs abawitabiriye batomboye ibikoresho bitandukanye
Kanamugire avuga ko izi climatiseurs (airconditioners) ari zo zihangana n'ubushyuhe mu nyubako ndende
Abatomboye bahise bahabwa ibyo batsindiye
Inyubako ziri kuzamurwa mu mujyi wa Kigali zikeneye ibikoresho birimo climatiseurs/air conditioner

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages