Ikigo cyo mu Bufaransa Energysquare kiri kunoza neza ikoranabuhanga ryifashisha akuma bomeka kuri telefoni n’ako uhita uyirambikaho, ku buryo byoroha kubona umuriro mu gihe uri mu biro, mu cyumba cyawe, uganira n’incuti n’ahandi.
Utu twuma twomekwa kuri telefoni tuba duhura na batiri yayo, tukagira n’impembe (electrodes) zihurizwa ku kuma kometse kuri telefoni, zombi zikarambikwa ku gakoresho karimo amashanyarazi (charging pad), umuriro ugatangira kwinjira.
Akuma uyirambikaho kari mu byiciro bibiri, agato kajyaho telefoni nto n’akanini kabasha kujyaho za iPad, Square One na Square Two.
Ubuyobozi bwa Energy Square bwatangaje buti “'Energysquare ni icyiciro gishya cya ‘charger’ zidakoresha imigozi, zizajya zibafasha kongera umuriro mu bikoresho binyuranye icyarimwe kandi ku muvuduko umwe, binyuze mu kuyirambika gusa ku kantu karimo umuriro.”
Aka gakoresho barambikaho telefoni zikajyamo umuriro, gatanga amashanyarazi ku buryo bunyuranye n’ubusanzwe, kuko ushobora kumenaho amazi ntibiteze ikibazo, ndetse no gukoraho cyangwa guterekaho ikindi cyuma ntibitera impungenge, nk'uko inkuru ya Dailymail ibitangaza.
Energysquare iri gukusanya amafaranga yo kurangiza iki gikorwa neza, ku buryo ubu buryo buzatangira gucuruzwa bitarenze ukwezi gutaha, buzaba bugurwa amadolari ya Amerika hagati ya $91 na $106.
Iri koranabuhanga rigira umwihariko wo kwakira telefoni nyinshi icyarimwe, ndetse ryinjiza umuriro muri telefoni ku muvuduko ukuba inshuro 20 ugereranyije n’igihe bifata kuri sharijeri zisanzwe.








Ibitekerezo 0