00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imodoka z’akataraboneka zizasohoka muri uyu mwaka

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 30 January 2015 saa 04:37
Yasuwe :

Umwaka wa 2015 uzarangwamo imodoka zigezweho mu ikoranabuhanga, mu dushya no mu guha umutuzo wa giherwe abazagira amahirwe yo kuzigondera bakazigura.
Izo ni:
1. Audi R8 Nshya
Uruganda rukora imodoka rwo mu Budage, Audi ruzashyira ahagaragara imodoka izasimbura ubwoko bwa Audi R8 yari imaze igihe ikunzwe na benshi ku Isi. Audi R8 ifite moteri itereye hagati yamuritswe bwa mbere mu 2007. Kimwe n’izayisimbura ikozwe hagendewe ku modoka yo mu bwoko bwa Lamborghini (Huracan). R8 nshya (…)

Umwaka wa 2015 uzarangwamo imodoka zigezweho mu ikoranabuhanga, mu dushya no mu guha umutuzo wa giherwe abazagira amahirwe yo kuzigondera bakazigura.

Izo ni:

1. Audi R8 Nshya

Uruganda rukora imodoka rwo mu Budage, Audi ruzashyira ahagaragara imodoka izasimbura ubwoko bwa Audi R8 yari imaze igihe ikunzwe na benshi ku Isi. Audi R8 ifite moteri itereye hagati yamuritswe bwa mbere mu 2007. Kimwe n’izayisimbura ikozwe hagendewe ku modoka yo mu bwoko bwa Lamborghini (Huracan). R8 nshya izaba ari nini kurushaho izaba ifite n’iyo bisa ikoresha amashanyarazi R8 E-Tron.

2. Porsche Panamera

Uruganda rwa Porsche narwo ruzashyira ahagaragara ubwoko bushya bwa “Porsche Panamera”. Nta mpinduka zihambaye izaba izanye ariko izaba ari nziza kurushaho.

3. Mercedes Gle

Gle ni ivatiri ifite imiryango itanu yakozwe na Mercedes, uruganda rwo mu Budage. Urwo ruganda rwayikoze rwigana mukeba wayo, BMW x6. Muri uyu mwaka Mercedes yashyize ahagaragara ubwoko bushya bwa Gle bwitwa Gle 63 AMG ifite moteri ya V12.

4. Alfa Romeo Giulia

Alfa Romeo ni uruganda rwo mu Butaliyani rukora imodoka za giherwe. Muri uyu mwaka rurashyira ahagaragara imodoka”Alfa Romeo Giulia” yitezweho guhigika iz’inganda zo mu Budage zari zimaze igihe zica ibintu.

5. Range Rover Evoque

Mu 2011, uruganda Jaguar Land Lover rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatangiye kubaka imodoka ifungurwa hejuru, Range Rover Evoque, izashyirwa ahagaragara muri uyu mwaka, ariko… izaba igurwa n’abafite mu mufuka hadahungabana…

6. Bentley Bentayga

Uruganda rukora imodoka rwo mu Bwongereza, Bentley ruzamurika ivatiri nshya , Bentley Bentayga , izaza ivugurura iyitwaga Bentley Exp 9 F rwari rwakoze mu 2012 ariko bikaba ngombwa ko ruyisubiramo yose.

7. Mini Clubman

Uruganda BMW narwo ruzasohora ubwoko bushya bw’ivatiri “yiyubashye” Clubman iteye nk’izakera ariko ku buryo buvuguruye , izaba ifite inzugi 5.

8. Maserati Levante

Uruganda Maserati rusanzwe rukora imodoka zihenze za Siporo rugiye gushyira ahagaragara bwa mbere imodoka ikoreshwa mu buzima busanze, Maserati Levante.

9. Jaguar F-Pace

Imodoka yo kugendamo Jaguar F-Pace yarangije kubakwa, izamurikwa muri uyu mwaka itangire kugurishwa mu mwaka wa 2016.

10. Glickenhaus Scg 003c

Jim Glickenhaus yahoze atunganya amafilimi. Ariko yaje gutungurana akora imodoka ya Siporo Ferrari P4/5, muri uyu mwaka aritegura kumurika imodoka nshya ya siporo ifite byinshi itandukaniyeho n’izari zisanzwe.

Izi modoka zose zizaba zigura umugabo zisibe undi kubera ikoranabuhanga zikoranye, hari amahirwe make ko zagera mu Rwanda … ariko uko rutera imbere ni nako ruvukamo abaherwe bazikozaho intoki.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages