Webcam ni agakoresho gahuzwa na mudasobwa cyangwa kakaba gakoranye na yo, kifashishwa mu gufata amashusho n’amajwi ako kanya [live] kugira ngo bisangizwe kuri internet cyangwa bibikwe muri mudasobwa.
Impinduka zibanze zakozwe kuri izi webcam ni ukugabanya ubunini n’uburemere bwazo ugereranyije n’iza Tiny 2.
‘Sensor’ za camera ya Tiny 3 ingana na inch 1/1,28, iruta izikoreshwa muri telefoni zigezweho. Ifite ubushobozi bwa 50MP hamwe n’uburyo bwo gufunguka kwayo [aperture] bungana na f/1,8.
Ibi bituma ifata amashusho meza cyane aho urumuri ari ruke cyane kandi amashusho akaza asa neza.
Tiny 3 na Tiny 3 Lite zifite ubushobozi bwo gufata amashusho ya 4K ku muvuduko w’amafoto 30 mu isegonda [30 fps], n’ubushobozi bwo gufata amashusho ya 1080p ku muvuduko w’amafoto 120 mu isegonda [120fps].
Obsbot yanavuguruye uburyo bwayo bwihariye butuma camera ikurikirana umuntu uri kuyikoresha [artificial intelligence tracking], n’uburyo bwo gutunganya no kuvugurura amajwi akumvikana neza.
Izi webcam zahawe uburyo bushya butuma uzikoresha mu kumva amajwi aba ameze nk’uri aho ari kuvugirwa, aho aba ava mu mpande zose [Spatial audio], n’ubundi bwa ‘Directional audio’ butuma ijwi ryumvikanira mu merekezo y’aho riri guturuka.
Izi webcam kandi zahawe ikoranabuhanga rya ‘Voice commands’ ku buryo ushobora kuzikoresha ukoresheje ijwi gusa.
Ku bifuza gukoresha ijwi riyunguruye neza, iki kigo cyashyize hanze microphone ushobora kugurana n’izi webcam yitwa Vox SE.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!