Muri iki gihe hari Boeing 747-200 ebyiri nka Air Force One, ndetse Igisirikare cya Amerika giheruka gutangaza ko kizakomeza uwo muco, gusa noneho hagakorwa Boeing 747-8 zisimbura izisanzwe, bigateganywa ko zaba zuzuye muri 2022.
Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirateganya gukoresha akayabo ka miliyari $3.2 ku mushinga wo kuzisimbuza, umushinga Perezida uheruka gutorwa Donald Trump yagaragaje ko atishimiye na gato.
Trump yavuze ko hakwiye guhagarikwa igurwa ry’izo ndege nshya mu mushinga avuga uzatwara miliyari $4, nubwo imibare ya Boeing yerekana ko ushatse kwigurira indege iteye kimwe na Air Force One hatarashyirwamo ibyangombwa byihariye, byagusaba miliyoni $378.5.
None kuki Air Force One yabarirwa akayabo kandi ifite imisusire isanzwe?
Ikoranabuhanga rirahambaye
Mu busanzwe hashingiwe ku mikorere yayo, Air Force One si indege isanzwe nubwo ifite kamere ya Boeing 747-200, ikabarwa mu mitungo y’Igisirikare cya Amerika igenewe gutwara umugaba w’Ikirenga w’Ingabo. Ibarwa nk’ibiro biyoborerwamo ingabo n’iyo haba mu gihe cy’urugamba, cyangwa ibiro bisanzwe by’Umukuru w’Igihugu, Oval Office.
Ubwoko bwa Air Force One buhari uyu munsi bwatangiye gukoreshwa ahagana muri za 90 ku buryo ziri gusaza zikeneye gusimburwa.
Ifite ububasha bwa gisirikare
Kuvuga ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika agenda muri Boeing 747-200 ntibiba bihagije gusa ngo umuntu yumve neza igisobanuro cyayo, ahubwo iyo imaze guhindurwa ikongerwaho ikoranabuhanga n’ubushobozi buhambaye, ihita ihinduka indege idasanzwe ya gisirikare, Boeing VC-25.
Ingengo y’imari iri gushyirwa ku ivugururwa rya Air Force One harimo ubuhanga bwa gisirikare nko mu bijyanye n’itumanaho n’ubwirinzi burimo ubuyifasha kuzigama umuriro wayikoresha iramutse igize ikibazo cya moteri.
Iyi ndege kandi igezweho mu bushobozi buyifasha kuba itagirwaho ingaruka n’imbaraga zose z’amashanyarazi zishobora no guterwa n’ingufu z’ibisasu bya kirimbuzi byaba biturikirizwa mu kirere.
Ubu buhanga buri muri Air Force One ntibuhendutse na gato ku buryo igikorwa ari ukugura Boeing 747-8 zisanzwe zikora ubucuruzi, ubundi akazi ko kuyiha ubushobozi buhambaye kagatangira.
Izo ndege bituma hagurwa ebyiri, kuko hari ubwo na Visi Perezida akenera gukora urugendo rwihariye, icyo gihe indege ikaba igenda yitwa Air Force Two.
Ni nini kandi ni nziza
Mu kiganiro aheruka kugirana na Rolling Stone mu mwaka ushize, Donald Trump yavuze ko indege ye ari nini kurusha Air Force One, nubwo ibipimo bigaragaza ko atari ukuri.
Boeing 757-200 ya Trump ni nto kuko witegereje ibipimo bitangwa na Boeing, Air Force One ifite uburebure bwa metero 70.6naho wapimira ku mababa ikagira ubugari bwa metero 59.6.
Gusa indege bwite ya Trump yo ifite uburebure bwa metero 47, wapimira ku mababa yayo ikagira ubugari bwa metero 40.
Air Force One nshya za Boeing 747-8 zo zifite ubushobozi buhambaye kuko ishobora kuva Washington ikagera Hong Kong idahagaze, zikaba ari kilometero 1600 ziziyongeraho ugereranyije n’izo Boeing 747-200 isanzwe ikora.
Ifite umwihariko w’abaperezida
Nubwo Air Force One idafite utwuma dufunga imikandara twa zahabu nk’uko iya Trump imeze, ifite umwihariko nk’aho ifite ibyiciro bitandukanye. Harimo icyumba cyihariye cya Perezida, icyumba cyo gukoreramo inama ndetse n’aho gukorera imyitozo ngororamubiri.
Harimo igikoni gishobora gutekera abantu 100 icyarimwe, ariko byose bigakorwa n’abasirikare babanza kwigenzurira ibiribwa byose kubw’Umutekano w’Umukuru w’Igihugu, ndetse mu ndege hagati haba harimo abantu bafite imbunda bagenzura ibintu byose.
Muri iyi ndege kandi harimo igice cyagenewe ubuvuzi buhambaye, ku buryo abaganga bahora biteguye bafite n’ibikoresho byakoreshwa mu kubaga bibaye ngombwa.
Imbere harimo agace kagenewe inama n’aho gufatira amafunguro, igice kigenewe Perezida wa Amerika na Madamu, ibiro by’abayobozi bakuru, igice cy’ivuriro, igice abakozi ba Perezidansi baruhukiramo,igikoni gishobora kugaburira abantu 100 n’igice cy’itumanaho rya radio na satellite.
Agaciro ubwako karizamura
Ibyo byose byongerwa muri Air Force One bihita byumvikanisha impamvu igiciro kiri hejuru, nubwo yaba ifite imisusire y’inyuma isa n’iyizindi ndege za Boeing.
Imibare igenda igaragaza ko nibura igihe iri mu rugendo, Air Force One ishobora gukoresha agera ku $180,000-$200,000 mu isaha.
Nicyo kintu Donald Trump yanenze ubwo Obama yayuriraga akajya gushyigikira Hillary Clinton mu bikorwa byo kwiyamamaza, kuburyo niba yifuza kugabanya akayabo gatangwa ku ngenzo za Perezida, guhagarika igurwa ry’indege nshya byaba bumwe mu buryo yakoresha.



















TANGA IGITEKEREZO