Izi serivisi ni indangamuntu, impushya zo gutwara ibinyabiziga, ikarita y’ubwisungane mu kwivuza, n’ubwishingizi (RSSB), abagize umuryango (ku bayifite), urwandiko rw’abajya mu mahanga (pasiporo/passport) nimero ihabwa abasora (TIN Number).
Bamwe bibazaga niba umuntu aramutse ayitaye, igihe polisi iyimwatse no kuba agiye hanze y’igihugu bakwangirwa ataririra mu myotsi.
Ibibazo nk’ibi byose ntibyabonewe igisubizo kuko n’igikorwa nyir’izina cyo gutangiza iyi ndangamuntu cyimuwe kubera imyiteguro yo guhangana n’ingaruka zatewe n’itangazo ry’uko bamwe mu bakozi ba Leta bagomba guhagarikwa kandi 95% bakora muri uyu mushinga wa Leta bose bari abasinya amasezerano (contractuels) ku buryo na bo bari kwisanga mu bahagaritswe.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi w’Umushinga w’Indangamuntu mu Rwanda (NIDA/National ID Agency), Nyamulinda Pascal, yagaragaje ko kuva mu kwezi kwa Kanama kwari gutangizwamo ikoreshwa ry’iyi ndangamuntu kugeza mu Kuboza 2014, bari bagihanganye no gusobanura byimazeyo ko abakozi babo ntaho bataniye n’abatekinisiye bakora mu ruganda ku buryo kubirukana byari gutuma ibyinshi mu bikorwa bisubira inyuma.
Yagize ati “Ntabwo cyari ikibazo cyane (nko mu bindi bigo bya Leta) kuko ho ari umushinga, ariko twasaga n’aho tutagira abakozi kuko 95% bose bari abasinya amasezerano; abo rero igihe icyo ari cyo cyose gabombaga guhagarikwa. Ntabwo ari ko byaje kugenda mu by’amahirwe, kuko twakomeje gusobanura. Icyo twishimira nta mukozi n’umwe bakuyemo.”
Hasabwe ibisobanuro byinshi cyane, kuko iyo abakozi baza kugenda “ikigo cyari gufunga cyane ko akazi kabo ari nk’ako mu ruganda kandi n’abasanzwe bakoramo baba barahuguwe ku buryo byari gusaba abandi kubanza gutozwa.
Nyamulinda asobanura ko nyuma y’Ukuboza, byagoranye ko iyi ndangamuntu itangizwa bitewe na gahunda zitandukanye zahuriranye mu buyobozi bukuru.
Yashimangiye ko haramutse nta gihindutse, bitarenze muri Kamena 2015 iyi ndangamuntu yazatangizwa ku buryo ku munsi wo “Kwibohora 21” hari ababa baratangiye kuzikoresha.
Amashirakinyoma ku bibaza ku mikorere y’iyi ndangamuntu
Nyamulinda ashimangira ko uretse ikoranabuhanga nta kidasanzwe izaba irusha isanzwe kuko na nimero zazo zizaba ari zimwe.
Ati “Ikiranga umuntu kizakomeza ari kimwe, ahubwo ikoreshwa ryayo ni ryo rizaba ritandukanye kubera ko iyi igizwe n’aka kantu kameze nka mudasobwa gato kazaba karimo ibintu byinshi. Kazaba karimo amakuru atandukanye, za serivisi zitandukanye. Nimero ni yo itanga umwirondoro wihariye w’umuntu, ni ukuvuga ko nta we ushobora kuyihuza n’undi.”
Ku bijyanye n’abibaza uburyo uzafatirwa indangamuntu mu mwanya w’ uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga azaba abuze amahirwe yose ku bindi byangombwa bye, Nyamulinda yagaragaje ko atari gutunga iyi ndangamuntu bitazabuza kugira n’andi makarita yashyizwe muri yo.
Gusa ngo bizaba byoroshye kuba iyi ndangamuntu yatanga amakuru ya nyirayo ku buryo bwihuse aho yajya hose mu gihugu ndetse no hanze yacyo ku bakoresha ikoranabuhanga.
Ku bijyanye n’abajya mu mahanga, bivugwa ko mu gihe hataraba ubwumvikane n’ibihugu runaka, nta kabuza uzatunga iyi ndangamuntu agomba kwitwaza pasiporo kuko indangamuntu yo isaba kuba igihugu kiyakiriye gikoresha ikoranabuhanga kandi gifitanye amasezerano n’u Rwanda.
Mu bihugu bya EAC indangamuntu y’u Rwanda yemerwamo, ho izakomeza gukora nk’ibisanzwe uretse ku ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ndetse n’izindi serivisi zigenewe abaturarwanda gusa (nka mituweli, Ubwishingizi...).
“[...] Aho bizakunda cyane ni mu Rwanda gusa, mu gihugu gisaba Pasiporo ntabwo uzavuga ngo ufite indangamuntu. Aho zishobora gukoreshwa ni ahabaye ubwumvikane muri ibi bihugu; Ni yo mpamvu pasiporo uzayigumana kuko ugiye i Burayi bakayigusaba ntabwo uzerekana indangamuntu.”
Umuyobozi wa NIDA yemeza ko gusaba iyi ndangamuntu bizatangarizwa rubanda mu mezi make ari imbere ndetse bikaba bizakorwa mu buryo busanzwe, aho bazaba bagomba kuzana kopi z’ibyangombwa bifuza ko zishyirwa muri zo, ku buryo bishobora no kongerwamo uko bibonetse.
Mu gihe kandi bisanzwe bimenyerewe ko indangamuntu isanzwe yishyurwa amafaranga y’u Rwanda 500 igezweho izaba igura ibihumbi 15, hagendewe ku bisabwa kugira ngo iboneke nk’udukoresho tudasanzwe dushyirwamo iyi myirondoro n’ibindi.
Ubuyobozi bwemeza ko ubwo amakuru yatangwaga mu mwaka ushize kwari ugukangurira Abanyarwanda kumenya ko hagiye gusohorwa izi ndangamuntu, ariko ngo ntihavugwaga ngo batangire kuzifata.
[email protected]
Twitter: @jctwittonda
Amafoto: Nkinzingabo Jacques



















TANGA IGITEKEREZO