00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indege ikoresha imirasire y’izuba iritegura kuzenguruka Isi

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 27 January 2015 saa 04:17
Yasuwe :

Abadereva b’indege iguruka ikoreshejwe n’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba barateganya kuyizengurutsa Isi yose bwa mbere bakoresheje iminsi 25 y’ingendo zo mu kirere mu gihe cy’amezi atanu.
Ikinyamakuru The Independent kivuga ko iyo ndege yitwa Solar Impulse 2 cyangwa SI-2 yageze mu Mujyi wa Abu Dhabi iri mu bice bitandukanye, aho iri guteranywa bayitegurira urugendo rwo kuzenguruka Isi.
Yubatswe muri Pulasitike ivanze n’ibirahuri ku buryo itaremereye cyane; ubwoko bwayo bwageragejwe (…)

Abadereva b’indege iguruka ikoreshejwe n’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba barateganya kuyizengurutsa Isi yose bwa mbere bakoresheje iminsi 25 y’ingendo zo mu kirere mu gihe cy’amezi atanu.

Ikinyamakuru The Independent kivuga ko iyo ndege yitwa Solar Impulse 2 cyangwa SI-2 yageze mu Mujyi wa Abu Dhabi iri mu bice bitandukanye, aho iri guteranywa bayitegurira urugendo rwo kuzenguruka Isi.

Yubatswe muri Pulasitike ivanze n’ibirahuri ku buryo itaremereye cyane; ubwoko bwayo bwageragejwe bwa mbere mu 2012, icyo gihe yitwaga Solar Impulse 1. Yagurutse iva mu Burayi igera muri Afurika ya Ruguru no mu 2013 yoga ikirere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

SI-2 ifite amababa ya metero 72 atwikiriwe n’ibyuma bikurura ingufu z’imirasire y’izuba bishobora gukurura umuriro w’amashanyarazi ungana na Kilowatt 52. Ibyo byuma ni byo bibika umuriro muri batiri zikoresha moteri enye zikora mu gihe cy’ijoro ubwo izuba riba ritaka.

Iyo ndege ifite umwanya umwe, izahaguruka igendere hafi y’umurongo ugabanya Isi mo kabiri, Equateur, aho izuba riba rikarishye irimo abadereva babiri bazajya basimburana kuyitwara.

Umwe mu bazatwara iyo ndege Bertrand Piccard, avuga ko urwo rugendo ruzasaba kwihangana cyane.

Ati” Mu by’ukuri dufite ubwira turi kwitegura guhangana no gutwara indege igihe kirekire tutaruhuka, ikoranabuhanga ryacu turaryizeye ariko dukeneye kwitoza gutwara igihe kirekire kandi tutadohoka, umudereva umwe azajya amara iminsi itanu n’amajoro atanu atwaye .”

Mugenzi we Andre Borschberg avuga ko nubwo SI2 ishobora kumara igihe yitwaye bateganya kuzajya basinzira iminota 20 inshuro 8 ku munsi .

Ati” Tuzajya turyama nibura amasaha abiri ku munsi bazaba ari make cyane.”

Piccard avuga ko bagamije kwerekana akamaro k’ingufu zitangiza ibidukikije.

Ati” Ibaze nawe indege idakoresha lisanzi, murumva ukuntu iryo koranabuhanga ryakoreshwa hose ku Isi?”

SI-2 izahaguruka muri Abu Dhabi muri Werurwe izahagaruke muri Nyakanga.

Solar Impulse 2 mu kirere:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages