Indege ikoresha ingufu zituruka ku mirasire y’izuba yabashije guhaguruka tariki ya 03 Gicurasi 2013, aho iri mu igeragezwa ryo kwambukiranya igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, guhera ku nkombe y’u Burengerazuba kuzagera ku zindi nkombe z’u Burasirazuba.
Inkuru ya BBC ivuga ko, guturuka i San Francisco iyi ndege iteganyirirjwe guhagarara mu mijyi ine irimo uwa Phoenix, Dallas, St Louis, Washington DC na New York mu gihe kibarirwa mu byumweru bibiri biri imbere.
Iyi ndege yiswe HB-SIA, imaze gukora urugendo rw’ijoro n’umunsi rw’amasaha 26, ikaba itwawe n’uwigeze kuzenguruka Isi mu mwaka w’1999 akoresheje ikizwi nka “Hot air balloon, witwa Bertrand Piccard”.
Uyu akaba n’umwe mu batangije igerageza ry’uyu mushinga w’indege idakoresha ibikomoka kuri peteroli, aho banateganya kuzaba babashije kuzenguruka Isi yose muri 2015.
Iyi ndege ikoze mu buryo amababa yayo ndetse n’umurizo, ariwo ufasha indege kuyoboreka, byose bitwikiriwe na “panneaux solaires” zifasha gukurura ingufu ziturutse ku zuba, zikabikwa hifashishijwe batiriza “lithium-ion” zipima ibiro 400 ziherereye ahagana munsi y’amababa, ikaba ibasha kuzamuka mu butumburuke bureshya na kilometero umunani n’igice.
Amateka y’iyi ndege
Iri geragezwa niryo ryambere ry’indege idakoresha amavuta rikorewe muri Amerika, ariko hambere mu myaka ya tambutse, itsinda ry’abapilote b’Abasuwisi rifatanyije na Andre Borschberg, umwe mubatangije uyu mushinga kuri ubu, bari bagerageje n’ubundi gukora nk’ibi.
Igeragezwa rya mbere ryo kugurutsa indege ikoresha ingufu z’izuba mu ijoro ryabaye mu mwaka wa 2010, ryakurikiwe no kuyikoresha urugendo rwa mbere mpuzamahanga muri 2011, hanyuma haherukaga urugendo rwa mbere mpuzamigabane muri 2012.
Abayikoze bishimira ibyo bamaze kugeraho
Borschberg uri mu batangije uyu mushinga akaba anafatanyije na mugenzi Piccard bazajya basimburanwa mu gutwara iyi ndege, avuga bishimiye iki gikorwa bari kubasha gukora kandi n’ikirere kikabakundira kikaba kiza.
Agira ati "Twishimiye ko twatangiye kwitegura uru rugendo rw’igeregeza kuva mu mpeshyi ishize. Ubu turishimye cyane rero kuba turushize mu bikorwa.”
Iyi ndege ya HB-SIA ni ikigereranyo cy’izakorwaho igerageza ryo kwambuka inyanja bwa mbere, ndetse n’izifashishwa mu rugendo rwa mbere rwo kuzenguruka Isi. Iyo ngiyo izaba yitwa HB-SIB igomba kuba yarangije kubakwa mu 2013.
Borschberg agereranya ibyo barimo nko mu mwaka w’1915, ubwo hageragezwaga bwa mbere gukora urugendo rw’indege isanzwe rwambukiranya inyanja.
Agira ati "Ibi ushobora kubifata nko mu 1915 ubwo ab’icyo gihe babashaga kwambukiranya umugabane, ariko kwambuka inyanja bikabananira, nyamara irya yari intambwe ikomeye mu iterambere ry’indege.”
Iri geragezwa ryatangijwe kuri uyu wa Gatanu rikaba ryari iryo mu rwego rwo gushyigikira ikifuzo cyo kwinjira mu gihe kizira guhumanya Isi, (Clean Generation Initiative), intambwe yo gusaba abanyapolitiki ndetse n’abashoramari gushaka no gushyiraho uburyo bwo gushaka ingufu zitangiza ibidukikije.
Dr Piccard mu kwezi kwa gatatu ubwo yatangazaga iby’uyu mushinga, yagize ati "Turashaka kugaragaza ko hakoreshejwe ikoranabuhanga ritangiza ikirere, ikipe y’abanyamwete kandi bareba kure mu bushakashatsi, umuntu yabasha kugera ibidashoboka.”



















TANGA IGITEKEREZO