00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Haje Imodoka “Hyundai Veloster” ibwira nyirayo icyo yenda kugonga

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 15 July 2015 saa 06:07
Yasuwe :

“Hyundai Veloster” ni imodoka ifite ikoranabuhanga rigezweho, aho ibwira nyirayo ikintu agiye kugonga, ikaba ifite ubushobozi bwo kwereka nyirayo uko ihagaze binyuze kuri “Touch Screen” yayo, ifite “Airbags” enye (imipira irinda umuntu gukomereka mu mpanuka), ikaba kandi yerekana ko imvura igiye kugwa n’uburyo ikirere cyifashe kandi ifite ikoranabuhanga rya GPS ryerekana aho igeze.

Sosiyete Nex Motors LTD yemerewe kugurisha mu Rwanda imodoka za sosiyete Hyundai yo muri Corea y’Epfo, yazanye imodoka mu Rwanda izwi ku izina rya Hyundai Veloster yakozwe mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2015, kugira ngo abanyarwanda babashe gutunga imodoka nshya kandi zirimo ikoranabuhanga rigezweho.

Imodoka y'uruganda Hyundai ikorerwa muri Corea y'Epfo

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Mugabo John ushinzwe ubucuruzi muri Nex Motors LTD yatangaje ko kuzana iyi modoka mu Rwanda ari ugukundisha abanyarwanda kujyenda mu modoka nziza kandi nshyashya.

Ati “Hyundai Veloster ni imodoka ifite ikoranabuhanga, ifite imyanya ine, yakozwe muri uyu mwaka wa 2015 mu kwezi kwa gatatu (Werurwe) kandi kuko zizewe, uyiguze ahabwa garanti y’imyaka itatu kugeza ku myaka itanu.”

Yakomeje avuga ko Hyundai Veloster ikandagira hasi ari uko igeze muri MAGERWA, kuko iza mu bwato ikagera i Mombasa ikahava iri mu makamyo ku buryo iba ikiri nshyashya hose.

Uretse kuba Hyundai Veloster ifite agashya ko kugira imiryango itatu mu gihe izindi modoka zigira imiryango ibiri cyangwa ine, inafite ikirahure hejuru ndetse na rido (Rideau) ku buryo iyo udashaka kugenda wireba ushyiraho rido ikamera nk’izindi modoka zisanzwe.

Muri Hyundai Veloster ntawe ufatwa na polisi ngo arimo kuvugira kuri telefoni, kuko ikoranabuhanga ryayo rifata ibiri kuri telefoni (contacts) rikabishyira kuri touch screen y’imodoka maze utwaye akitaba nta nkomyi.

Hyundai Veloster ikoresha litiro imwe ya lisansi (essence) ku bitometero birenga cumi na bitanu, kandi igenda mu mihanda myiza no mu mibi.

Kuri ubu iyi modoka yagabanyirijwe ibiciro, aho uwifuza kuyireba yagana mu mujyi rwagati imbere ya UTC maze akamenya uburyo ibiciro byayo byagabanijwe. Kugabanya ibiciro by’iyi modoka Hyundai Veloster byatangiye none tariki ya 14 Nyakanga bizarangira tariki ya 21 Nyakanaga 2015.

Igiciro cya Hyundai Veloster ni miliyoni makumyabiri n’esheshatu (26,000,000) z/amafaranga y’u Rwanda, ariko ashobora gukaturwa.

Ubusanzwe Nex Motors LTD icuruza amoko atandukanye y’imodoka zikorwa na Hyundai nk’imodoka nto (voitures), amajipe, Bus, amakamyo ndetse n’imodoka ziba zarakoze zigasubizwa ku Isoko ariko zose za Hundai.

Nex Motors LTD iherereye ku muhanda wa Poids Lourd hafi ya Sawa City, yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012.

Iyi modoka yagabanyirijwe ibiciro mu gihe cy'icyumweru kandi ni nshyashya
Inyuma h'iyo modoka na ho hateye amabengeza
Iyi modoka iri imbere ya UTC mu Mujyi rwagati, ushaka yayisura

Kureba andi mafoto y’iyi modoka idasanzwe, mukande hano

Amafoto: Jean Sibomana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages