00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

LG yashinjwe kuneka abakiliya binyuze muri televiziyo zayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 September 2026 saa 09:24
Yasuwe :

LG yashyizwe ku gitutu nyuma y’iperereza ryagaragaje ko zimwe muri televiziyo zayo zigezweho zishobora gukoreshwa mu butasi, zigakusanya amakuru ku bazikoresha no ku bikoresho biri mu ngo zabo, ndetse zigakomeza kubika amajwi no mu gihe zidafite internet.

Iperereza ryakozwe na Gamers Nexus, ku bufatanye na Level1Techs n’abashakashatsi bigenga mu by’umutekano w’ikoranabuhanga, ryakorewe kuri televiziyo za LG OLED zaguzwe ku isoko.

Abashakashatsi basanze televiziyo zishobora gushakisha ibindi bikoresho biri kuri internet imwe nazo, birimo telefone n’amasaha y’ikoranabuhanga, ndetse zikamenya internet iri hafi n’andi makuru ajyanye n’aho zikoreshwa. Amwe muri ayo makuru ngo yoherezwa muri LG Ad Solutions, ishami rya LG rikora ibijyanye no kwamamaza.

Icyateje impungenge kurushaho ni uko abakoze ubushakashatsi bavuga ko televiziyo zashoboraga kubika amajwi yafashwe na microphone mu gihe écran yazimye ariko televiziyo idacomokoye ku mashanyarazi. Iyo internet yabaga yakuweho, amajwi ngo yabikwaga muri televiziyo, akazoherezwa nyuma internet igarutse.

Hari kandi ikoranabuhanga ryitwa Automatic Content Recognition, ACR, rifasha televiziyo kumenya ibyo umuntu ari kureba amajwi n’amashusho. Rishobora no kumenya ibyo ureba ukoresheje igikoresho cyahujwe na televiziyo binyuze kuri HDMI cyangwa decoder.

Ikibazo gikomeye gisigaye ni ukumenya aho amakuru televiziyo ikusanya agarukira, niba nyirayo aba yarabyemeye, n’icyo ayo makuru akoreshwa.

Si ubwa mbere LG ijya mu mpaka nk’izi. Muri Nyakanga 2026, Gamers Nexus yari yanagaragaje ko bimwe mu bikoresho bya LG byashyiragamo application yakusanyaga amakuru ku gikoresho kandi ikerekana amatangazo.

Televiziyo za LG zatahuweho kuba zikusanya amakuru ya ba nyirazo agakoreshwa mu buryo butaramenyekana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages