00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga : Bavumbuye urumuri rukoresha batiri ya telefoni

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 25 October 2014 saa 12:15
Yasuwe :

Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryashyize ahagaragara amatara atanga urumuri rumara igihe kinini akoreshwa na batiri ya telefoni.
Ayo matara yo mu bwoko butandukanye agizwe na batiri ya telefoni n’akuma gahindura imirasire y’izuba mo amashanyarazi.
Eng. Ndekezi Innocent, umwe mu bagize uruhare mu ikorwa ry’aya matara, yemeza ko aje gukemura ikibazo kinini abaturage bataragerwaho n’umuriro w’amashanyarazi babura urumuri.
Yavuze ko mu gukora ayo matara uretse bimwe mu (…)

Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryashyize ahagaragara amatara atanga urumuri rumara igihe kinini akoreshwa na batiri ya telefoni.

Ayo matara yo mu bwoko butandukanye agizwe na batiri ya telefoni n’akuma gahindura imirasire y’izuba mo amashanyarazi.

Eng. Ndekezi Innocent, umwe mu bagize uruhare mu ikorwa ry’aya matara, yemeza ko aje gukemura ikibazo kinini abaturage bataragerwaho n’umuriro w’amashanyarazi babura urumuri.

Yavuze ko mu gukora ayo matara uretse bimwe mu bikoresho bike bituruka hanze kandi nabyo bidahenze ibindi bakoresha bikorerwa mu Rwanda.

Urugero yatanze ni imigano n’ibindi bikoresho bitandukanye bikorwa mu biti. Gukora itara rimwe bitwara ibihumbi bitandatu by’amafaranga y’u Rwanda.

Uru rumuri kandi rubonesha nk’urw’amashanyarazi.

Umuyobozi wungirije muri ICK, Dr Padiri Dushimimana Fidele yagaragaje ko mu bushakashatsi iri shuri ryakoze mu turere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango bwagaragaje ko abaturage benshi badafite umuriro, aho usanga bacana amatara ya peteroli na buji bishobora kugira ingaruka ku buzima bwa muntu no ku bidukikije.

Yagize ati “ Aya matara arahendutse ajyanye n’amikoro, yifashisha ibikoresho biciriritse, ntiyangiza ibidukikije.”
Dushimimana kandi yavuze ko ICK yafashe abantu 75 baturuka mu turere hafi ya twose tw’u Rwanda ikabahugura ku buryo bwo gutunganya aya matara ikabasaba kujya hirya no hino bakayahakwirakwiza.

Yabasabye kandi kwishyira hamwe bagaterwa inkunga n’ikigo BIKA (Business Incubation Center of Kabgayi) cya ICK kigamije kuvana abaturage mu bukene.

Guhuguura abazajya bakora aya matara ngo bizakomeza ku buryo muri Kamena 2015 iri shuri rizaba rimaze guhugura abasaga 75.

Umuyobozi w‘akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu Uhagaze Francois yashimye iki gikorwa kuko ari igisubizo ku baturage batashobora kubona ubushobozi bw’umuriro w’amashanyarazi muri ako karere no mu Rwanda hose.

Yagize ati” ibisubizo ni byinshi, icya mbere harimo kuzigama amafaranga ya petelori niba icupa rigura 700 ukarikoresha mu byumweru bibiri, mu mwaka ni amafaranga menshi. Ariko niba ari itara rishobora kumara igihe kinini, uwaburaga ayo kugura mituweli kubera ko yaguraga petelori azajya ayitabira noneho kubera aya matara ahendutse.”

Urubyiruko narwo ngo rwitaye kuri aya mahirwe rwayabyaza amafaranga.
Akarere ka Muhanga kemeye ko kagiye kureba uburyo mu ngengo y’imari yako kajya kagena amafaranga yo kugura ibikoresho by’aya matara agahabwa abaturage b’abamikoro macye.

Ingo 16% mu karere ka Muhanga zifite umuriro w’amashanyarazi mu gihe muri uyu mwaka bazagera kuri 20% bitewe n’urugomero rwa Nyabarongo rugiye kuzura rugaha umuriro abatuye mu mirenge Mushishiro na Nyarusange.

Iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye bwa ICK n’umuryango Ensemble Rwanda.
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages