00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OpenAI irashinjwa kumenya umugambi wo kwica abantu binyuze kuri ChatGPT ikanuma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 March 2026 saa 08:22
Yasuwe :

Umuryango w’umukobwa witwa Maya Gebala wakomerekeye mu gikorwa cyo kurasa cyabereye mu ishuri ryo muri Canada mu minsi ishize, yajyanye mu nkiko OpenAI avuga ko ChatGPT yari izi umugambi w’uwabikoze ariko ntiyaburira ubuyobozi.

Ku wa 10 Gashyantare 2026 ni bwo Polisi yo muri Canada yatangaje ko abantu 10 barimo n’umwicanyi barasiwe ku kigo cy’ishuri mu burengerazuba bw’igihugu, abandi 25 barakomereka bikomeye.

Abantu batandatu basanzwe mu kigo cy’ishuri cyo mu mujyi wa Tumbler Ridge muri British Columbia, babiri basangwa bapfiriye mu ngo zabo ariko bikekwa ko ubu bwicanyi bufitanye isano, mu gihe undi yapfiriye mu nzira ajyanywe kwa muganga.
Maya Gebala w’imyaka 12 yarashwe mu ijosi no mu mutwe. Uyu mukobwa aracyari mu bitaro.

Amakuru yagiye hanze avuga ko konti ya ChatGPT ya Jesse Van Rootselaar w’imyaka 18 ukekwaho ubu bwicanyi, yafunzwe muri Kamena 2025, bijyanye n’ibiganiro bitaboneye yakomezaga kugirana n’iri koranabuhanga ry’ubwenge buhangano, ariko Polisi ntiyabibwirwa.

Nyina wa Gebala, Cia Edmonds, mu kirego yavuze ko Rootselaar yafunguje konti kuri ChatGPT mbere yo kuzuza imyaka 18. Bivugwa ko Rootselaar ajya gufunguza konti hatitawe ku kugenzura imyaka ye.

Amakuru akomeza avuga ko Rootselaar yabonye ChatGPT nk’umwizerwa, bituma ateguriraho ubugizi bwa nabi bwifashishijwe imbunda. Ni ibintu byakozwe iminsi myinshi mu 2025.

Abakozi 12 ba OpenAI bivugwa ko bagaragaje intabaza bashingiye ku byo ChatGPT yabazwaga ko harimo ibyago byo kugirira nabi abandi, batanga inama ko byabwirwa inzego z’ubuyobozi za Canada.

Icyakora icyo gitekerezo cyo kumenyesha inzego z’ubuyobozi za Canada cyaranzwe, hafatwa icyemezo cyo guhagarira konti ya Rootselaar gusa.

OpenAI mu minsi yashize yari yavuze ko itigeze imenyesha polisi kuko iyo konti ngo itagaragazaga byeruye ko ifite aho ihuriye n’ibyo kugirira nabi abantu.

Mu kirego, bigaragara ko Rootselaar yongeye gufunguza indi konti ya ChatGPT na bwo akomerezaho imigambi ye y’ubugizi bwa nabi bwifashishije imbunda.

Ikirego kirakomeza kiti “Ikigo cyari gifite amakuru yose ajyanye n’imyiteguro ijyanye n’ubu bugizi bwa nabi ariko nticyagira icyo gikora.”

Bagaragaza ko iyo myitwarire ya OpenAI yatumye umwana wabo araswa inshuro eshatu, bituma ubwonko bwe bwangirika bikomeye.

OpenAI yabwiye BBC ko bashishikajwe no gukorana na za guverinoma n’inzego z’ubutabera hagamijwe impinduka zituma hakumirwa ibikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi.

Ku wa 4 Werurwe 2026, Umuyobozi Mukuru wa OpenAI, Sam Altman, yaganiriye na Minisitiri w’Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano wa Canada, Evan Solomon n’abayobozi ba British Columbia, bemeranya ko bazajya bakorana cyane mu kumenyesha polisi ibikorwa bishobora guteza ibyago.

OpenAI irashinjwa kumenya umugambi wo kwica abantu binyuze kuri ChatGPT ikanuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages