00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusumo: Kureba Televiziyo y’u Rwanda, ikibazo cy’ingorabahizi

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 10 August 2013 saa 12:29
Yasuwe :

Mu mudugudu wa Rusumo, akagari ka Cyiyanze, umurenge wa Nyamugari Akarere ka Kirehe, abaturage baho ngo ntibaraca iryera amashusho ya televiziyo y’u Rwanda kuva babaho.
Intandaro yabyo ni ukuba inyuma y’ibikorwa by’iterambere. Kugira ngo urebe Televiziyo y’u Rwanda (TVR) bisaba ko ugomba kuba ufite Antenne Parabolique, ariko na zo abazifite batarenze babiri cyangwa batatu, mu gasanteri ka Rusumo, nk’uko bitangazwa n’abahaturiye.
Rutagengwa Théogene, akora akazi ko kogosha abantu muri aka (…)

Mu mudugudu wa Rusumo, akagari ka Cyiyanze, umurenge wa Nyamugari Akarere ka Kirehe, abaturage baho ngo ntibaraca iryera amashusho ya televiziyo y’u Rwanda kuva babaho.

Intandaro yabyo ni ukuba inyuma y’ibikorwa by’iterambere. Kugira ngo urebe Televiziyo y’u Rwanda (TVR) bisaba ko ugomba kuba ufite Antenne Parabolique, ariko na zo abazifite batarenze babiri cyangwa batatu, mu gasanteri ka Rusumo, nk’uko bitangazwa n’abahaturiye.

Rutagengwa Théogene, akora akazi ko kogosha abantu muri aka gasanteri, avuga ko atarareba Televiziyo y’u Rwanda kuva yabaho.

Agira ati “Usibye abakungu duturanye hano baguze antenne parabolique, babasha kureba amateleviziyo menshi, ariko na zo baguze vuba aha kubera ko nta mwaka urashira tubonye umuriro w’amashanyarazi, ubundi ntawigeze aca iryera televiziyo y’u Rwanda, kuko antene zisanzwe ntabwo zakandiraho ngo ubone ishusho.”

Bavuga ko iterambere ryabo ryo kureba amashusho barigeraho bigurira imiziki y’abahanzi babanyarwanda n’ab’ahandi, ubundi bakirebera imiziki gusa hamwe n’amafirime.

Usibye kutareba televiziyo, ngo bafite ikibazo cyo kutagira connection ihagije ngo kuko n’ihari akenshi usanga igongana n’iyo muri Tanzania.

Umwe mu bo twaganiriye yagize ati “Ubu kugira ngo hatagira ukubura ku murongo wa telefoni kubera igongana ry’iminara ya Tanzania n’u Rwanda, bisaba kuba uzi gukoresha neza telefoni kuko bisaba kubanza kwinjira muri gahunda z’imikorere yayo.”

Abashobora kureba Televiziyo y'u Rwanda ni abashobora kugura Antene zihenze bonyine. Muri ako gace hari babiri gusa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages