Ikinyamakuru The New York Times kivuga ko StingRay ishobora kuneka ikamenya ubutumwa bugufi, ubwa Internet (E-mail), kumenya abantu bahamagaye n’abahamagawe n’aho telefoni y’uhigwa iherereye.
Sting Ray ishobora no kumenya amakuru ya za telefoni ziri hafi y’iy’uhigwa.Iri koranabuhanga ryagiye rihimbwa andi mazina nka KingFish.
Ni agakoresho gashobora kugendanwa mu gikapu kabeshya telefoni ko ari umunara utanga rezo (reseaux). Iyo Sting Ray icanye, telefoni zihita ziyiyoboka.
Ikoze ku buryo abakoresha telefoni badashobora na gato kumenya ko bari gukurikiranwa. Ikurikirana telefoni aho iri hose haba mu nzu mu modoka n’ahandi.
Iri koranabuhanga rikuraho uburyo bwari busanzwe polisi yakoreshaga ngo ibone amakuru ku wo ishaka gukurikirana, kuko ubundi (muri USA) polisi yabanzaga kubisaba ikigo cy’itumanaho nyir’itelefoni akoresha.
Ikinyamakuru Times, kivuga ko ntawapfa kumenya polisi z’ibihugu zikoresha StingRay kuko uyiguze abanza gusinya amasezerano yo kutamena ibanga.
Ikorwa n’ikigo cy’Abadage gikorera mu Bwongereza ariko muri USA ikagurishwa n’ikigo Harris, kimaze kwinjiza miliyoni 40 z’amadorali ya Amerika aturuka mu kugurisha ibikoresho by’ubutasi.
Iri koranabuhanga ariko ntirikora iyo ufite telefoni yayivanyemo batiri.



















TANGA IGITEKEREZO