00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sobanukirwa n’ikoranabuhanga rigezweho ryo guhigira abanyabyaha kuri telefoni

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 19 March 2015 saa 03:49
Yasuwe :

Polisi za Leta zo mu duce dutandukanye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , zikomeje kugura mu ibanga adakoresho kazwi nka StingRay zikoresha zikurikirana ibikorerwa kuri telefoni z’abagenzwaho icyaha cyangwa abari guhigwa.

Ikinyamakuru The New York Times kivuga ko StingRay ishobora kuneka ikamenya ubutumwa bugufi, ubwa Internet (E-mail), kumenya abantu bahamagaye n’abahamagawe n’aho telefoni y’uhigwa iherereye.

Ukoresha telefoni ntamenya ko yatangiye kumvirizwa

Sting Ray ishobora no kumenya amakuru ya za telefoni ziri hafi y’iy’uhigwa.Iri koranabuhanga ryagiye rihimbwa andi mazina nka KingFish.

Ni agakoresho gashobora kugendanwa mu gikapu kabeshya telefoni ko ari umunara utanga rezo (reseaux). Iyo Sting Ray icanye, telefoni zihita ziyiyoboka.

Ikoze ku buryo abakoresha telefoni badashobora na gato kumenya ko bari gukurikiranwa. Ikurikirana telefoni aho iri hose haba mu nzu mu modoka n’ahandi.

Iri koranabuhanga rikuraho uburyo bwari busanzwe polisi yakoreshaga ngo ibone amakuru ku wo ishaka gukurikirana, kuko ubundi (muri USA) polisi yabanzaga kubisaba ikigo cy’itumanaho nyir’itelefoni akoresha.

Ikinyamakuru Times, kivuga ko ntawapfa kumenya polisi z’ibihugu zikoresha StingRay kuko uyiguze abanza gusinya amasezerano yo kutamena ibanga.

Ikorwa n’ikigo cy’Abadage gikorera mu Bwongereza ariko muri USA ikagurishwa n’ikigo Harris, kimaze kwinjiza miliyoni 40 z’amadorali ya Amerika aturuka mu kugurisha ibikoresho by’ubutasi.

Iri koranabuhanga ariko ntirikora iyo ufite telefoni yayivanyemo batiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages