Iyi gahunda nshya yayifashe kugira ngo ishyire imbaraga mu bijyanye n’ubucuruzi bw’imodoka zikoresha amashanyarazi, bwari butangiye gucumbagira kuri iyi sosiyete.
Toyota irateganya kwagura ibikorwa byayo ku buryo imodoka z’amashanyarazi zirenga kuba izo mu bwoko bwa bZ4X cyangwa se e-TNGA. Ntazo mu bwoko bwa Lexus zirasohoka kuko izitezwe ari izizaba zitwa RZ 450e.
Koji Sato usanzwe ari Perezida wa Lexus, azasimbura Akio Toyoda ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Toyota guhera ku wa Mbere Mata.
Sato yatangarije abanyamakuru ko mu gihe azaba atangiye inshingano, ikintu cya mbere azashyiramo ingufu ari ibijyanye no gukora imodoka zikoresha amashanyarazi. Inyinshi zizaba ari iza Lexus.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!