Aho u Rwanda rugeze mu ikoranabuhanga ni heza, ibyo bishimangirwa n’abana b’abanyarwanda usanga uko bukeye n’uko bwije bahimba udushya tugamije guhindura ubuzima bw’abaturage hakihutishwa serivisi ndetse n’ubuzima bukarushaho kuba bwiza.

Mu muhango ngarukamwaka wo kugaragaza udushya twagezweho mu Ishuri rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Tumba ( Tumba College of Technology), umunyeshuri Ange Uwambajimana w’imyaka 22 yamuritse porogaramu izafasha abaganga kwita ku barwayi cyane cyane abafite serumu.

Uwambajimana urangije amasoye mu Ishami rya Electronic and Telecommuniction yabwiye IGIHE ko gukora iyi porogaramu yiswe IV Trip Alert System cyangwa se Uburyo bwo kwibutsa muganga ko umurwayi yateye serumu igiye kumushiramo, yabutekereje muri 2013 ubwo yari arwaje musaza we mu bitaro maze serumu ikamushiramo igasigara ivoma amaraso bikamuviramo kubyimba no kuzahara.

Ati “Gukora ubu buryo bw’intabaza cyangwa se bwibutsa muganga ko umurwayi uyu n’uyu Serumu igiye kumushiramo ,nabutekereje ndwaje musaza wanjye muri CHUK hamwe bavurira indembe. Nabonye ingaruka byamugizeho ubwo serumu yamushiragamo muganga adahari , wenda kubera akazi kenshi cyangwa uburangare gusa nahise mpagoboka ndamutabariza.”

Ikindi uyu mukobwa avuga ni uko kubera akazi kenshi abaganga bagira ko gukurikirana abarwayi benshi kandi bo ari bacye bishobora gutuma hari abarwayi babigenderamo nyamara ikoranabuhanga ryaraje ku buryo bagomba gufashwa bitewe n’ubwihutirwe bwa buri wese.

Porogaramu uyu mukobwa yakoze, ifite intabaza ishyirwa kuri serumu y’umurwayi yaba yenda gushiramo hari ubutumwa bugufi ihita yoherereza muganga kuri nimero ye ya telefoni imubwira nimero y’igitanda umurwayi ukeneye ubufasha aherereyeho.

Iyo bitinze umuganga atarazA, ya ntabaza ihamagara ya nimero ya muganga ku buryo idashobora gutuza atarahagera, ibyo Ange akabifata nk’ibyagabanya ukwinubira serivisi ku barwayi igihe batagezweho ku gihe.

Iyi porogaramu ye igizwe n’intabaza,akantu gakusanya amakuru (micro controller) ,imigozi (cables) GSM, telefoni na Connector , avuga ko bidahenze kuko ugereranyije nk’icyumba kirimo ibitanda 30 by’abarwayi hakenerwa ibihumbi nka 600 by’amafaranga y’u Rwanda ngo ibyo bikoresho bishyirwe kuri buri gitanda.

Uyu mukobwa avuga ko yishimiye igikombe yahawe nk’umuntu wakoze porogaramu nziza yo guhindura ubuzima bw’abaturage kandi asaba inzego bireba kumufasha bigashyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi wa Tumba College Eng. Gatabazi Pascal yatangaje ko nk’ishuri ry’ikoranabuhanga abanyeshuri n’abarimu bakora ubushakashatsi bwo guhindura ubuzima bw’abaturage kandi na bo bukababyarira inyungu.

Ati “Udushya twamuritswe hano uyu munsi twagiye tugira abaturage akamaro nka za briquettes ziracanwa hatabayeho kwangiza ibidukikije, Solar Water heater zahawe ibigo nderabuzima nta murwayi ukaraba amazi akonje.

Ndetse izi porogaramu abanyeshuri bamuritse na bo zizababyarira umusaruro, ubundi software ni ikintu gihenda cyane, kigura za miliyoni na miliyoni turatekereza ko mu minsi iri imbere zizatangira kugurishwa n’ibigo zibasha gufasha hagatezwa imbere ibikorewe mu Rwanda bikozwe n’abanyarwanda aho kuzigura hanze ku mafaranga menshi.”

Eng . Gatabazi Pascal, Umuyobozi wa Tumba College of Technology
Eng . Gatabazi Pascal, Umuyobozi wa Tumba College of Technology
Abantu batandukanye bitabiriye imurika ry'ibikorerwa muri Tumba College of Technology
Abantu batandukanye bitabiriye imurika ry'ibikorerwa muri Tumba College of Technology

[email protected]