Ibyo bigo bigiye kubaka ububiko bw’amakuru burimo ubushobozi bwo gusuzuma amafoto n’amashusho bishyirwa kuri izo mbuga uko ari enye, ku buryo ibikemanzwe bizajya bihita bivanwaho mbere y’uko busangizwa abandi bantu.
BBC yatangaje ko biteganyijwe ko ubwo bubiko bw’amakuru buzasangizwa n’ibindi bigo hagamijwe gutanga umusanzu ukomeye mu gukumira iterabwoba, ahanini binyuze mu mashusho n’amafoto bikunze gukwirakwizwa.
Umuvugizi wa Twitter, mu itangazo yasohoye yagize ati "Nta mwanya uhari w’ibintu bishishikariza abandi iterabwoba kuri serivisi dufitiye abakiliya bacu.’’
Yavuze ko iyo gahunda igenewe kureba cyane ku mafoto n’amashusho bikabije cyangwa bibi cyane, ikintu gikemanzwe kikazajya gihita gisangirwa hagati y’ibyo bigo bine byose bihite bikumira ko cyasakara.
Ubwo buryo kandi buzatanga amahirwe ku muntu washyize ikintu kuri izo mbuga kigakurwaho gikemanzwe kuba gishishikariza abandi gukora iterabwoba, ko azajya abasha kujuririra umwanzuro yafatiwe, usuzumwe bundi bushya.
Umuvugizi wa Twitter kandi yavuze ko iyo gahunda igamije gushyira mu bikorwa ihame rigenga ibikwiye gushyirwa kuri izo mbuga bikanasangizwa abandi bantu bazikoresha.
Ubwo bufatanye bw’ibigo bine buje mu gihe Komisiyo y’u Burayi ikomeje gusaba ibigo by’ikoranabuhanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira icyo bikora mu gukumira amagambo abiba urwango, aho byanatangajwe ko bitagize icyo bikora bishobora gufatirwa ingamba zikarishye.
Imbuga nkoranyambaga zikomeje gushyirwa mu majwi kuba ku isonga mu kunyuzwaho ubutumwa bushishikariza abantu batandukanye cyane urubyiruko kujya mu mutwe w’Iterabwoba, irimo Islamic State ikomeje kwaguga cyane hamwe na Al Quaeda.



















TANGA IGITEKEREZO