Iki kigendajuru (Sonde) cyahagurukirijwe ku kirwa cya Sriharikota mu Buhinde. Ni indi ntambwe ikomeye kuri iki gihugu mu bijyanye no gukora ubushakashatsi mu by’isanzure.
Aditya-L1 yahagurukanye ibikoresho bya siyansi bizafasha mu kwiga imiterere y’inyuma y’izuba nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byabigarutseho.
Iyi misiyo izaba ari yo ya mbere yo muri ubwo bwoko ku Buhinde nyuma y’izakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika Gishinzwe iby’Isanzure (NASA) hamwe n’icy’u Burayi.
Umuhanga mu by’ubumenyi bwerekeye inyenyeri, Somak Raychaudhury, yagaragaje ko iyi gahunda ari ingirakamaro, kandi ko ‘sonde’ yoherejwe izafasha mu kwiga ibijyanye n’isohoka ry’imyuka ijya ituruka ku zuba ikabangamira imikorere y’ibyogajuru.
Iyi sonde izagera aho yoherejwe mu bice bizengurutse izuba iri ku ntera ya kilometero miliyoni 1,5. Izafasha mu kubona amakuru y’agaciro ku bijyanye n’imiterere y’ibice bitandukanye bigize igice izuba riherereyemo.
Iyoherezwa ryayo ku zuba rije rikurikira ibindi bikorwa u Buhinde bwakoze mu kwiga imiterere y’isanzure aho iki gihugu cyashoboye kohereza ibigendajuru ku kwezi no kuri Mars.
U Buhinde ni cyo gihugu gikora misiyo nk’izi bidasabye ikiguzi gihanitse ugereranyije n’ibindi bihugu by’ibihangange nk’uko inkuru ya 7sur7 ibivuga.
Iki gihugu kandi giteganya ibindi bikorwa ku mibumbe y’Ukwezi na Venus mu myaka iri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!