00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burayi: Barakora indege izajya izenguruka Isi mu masaha ane

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 17 December 2014 saa 05:07
Yasuwe :

Ikigo gikora moteri z’indege cyo mu Bwongereza, Reaction Engines Ltd kiri gukora indege ,Skylon izashobora gutwara abantu aho bashaka hose ku Isi mu masaha ane ikoresheje ikoranabuhanga rya moteri yitwa The Sabre.
Ikinyamakuru The Independent kivuga ko iyi ndege izuzura neza mu myaka 10 izashobora no kujya yoherereza ibyogajuru mu kirere hadakoreshejwe uburyo busanzwe bwari buhenze.
Skylon izaba ifite umuvuduko wa kilometero 30, 000 ku isaha. Izaba ikoresha moteri zo mu bwoko bwa The (…)

Ikigo gikora moteri z’indege cyo mu Bwongereza, Reaction Engines Ltd kiri gukora indege ,Skylon izashobora gutwara abantu aho bashaka hose ku Isi mu masaha ane ikoresheje ikoranabuhanga rya moteri yitwa The Sabre.

Ikinyamakuru The Independent kivuga ko iyi ndege izuzura neza mu myaka 10 izashobora no kujya yoherereza ibyogajuru mu kirere hadakoreshejwe uburyo busanzwe bwari buhenze.

Skylon ku kibuga cy'Indege

Skylon izaba ifite umuvuduko wa kilometero 30, 000 ku isaha. Izaba ikoresha moteri zo mu bwoko bwa The Sabre zizatuma ishobora kujya irenga ikirere cy’Isi ikagera kure mu isanzure.

Moteri ya The Sabre izakoreshwa mu ndege ya Skylon

Ibigo Bishinzwe Ubuvumbuzi mu Isanzure by’u Bwongereza n’u Burayi byateye inkunga umushinga wo kubaka iyi ndege bivuga ko izaba ari intambwe ikomeye mu iterambere ry’ingendo z’indege.

Reaction Engines ivuga ko izaba yarangije gukora indege zo kugerageza mu 2016 naho mu myaka icumi iri imbere ikazaba yazigejeje ku isoko nyinshi hirya no hino ku Isi.

Skylon mu isanzure

Ikinyamakuru Space.com kivuga ko buri ndege izaba ipima metero 82 z’uburebure kandi igura hafi miliyari y’amadorali.

Kivuga kandi ko bikiri kare kuvuga ko gukora izi ndege bizaba impamo ariko ko kugeza ubu ubushakshatsi ku ikorwa ryazo butanga ikizere gikomeye.

Skylon mu bubiko bwayo

Amafoto yose ni ibishushanyo mbonera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages