00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rurakataje mu gutanga serivisi hifashishijwe E-Government –Minisitiri Nsengimana

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 12 September 2013 saa 01:11
Yasuwe :

Gahunda ya E-Government, igamije guha abaturage serivisi za Leta, biciye mu ikoranabuhanga, ikomeje gushyirwamo imbaraga na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT - Ministry of Youth & ICT).
E-Government ni gahunda yaganiriweho i Kigali ku wa kabiri tariki ya 10 Nzeri 2013, hagati ya Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi hamwe n’abafatanyabikorwa bakomoka muri Korea y’Epfo, igihugu cya mbere ku Isi mu gukoresha E-Government, by’umwihariko bakora mu kigo (…)

Gahunda ya E-Government, igamije guha abaturage serivisi za Leta, biciye mu ikoranabuhanga, ikomeje gushyirwamo imbaraga na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT - Ministry of Youth & ICT).

E-Government ni gahunda yaganiriweho i Kigali ku wa kabiri tariki ya 10 Nzeri 2013, hagati ya Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi hamwe n’abafatanyabikorwa bakomoka muri Korea y’Epfo, igihugu cya mbere ku Isi mu gukoresha E-Government, by’umwihariko bakora mu kigo kigamije iterambere mu ikoranabuhanga cya National IT Promotion Agency-NIPA.

Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda, Hwang Soon Taik, yavuze ko u Rwanda rufite ubushake mu kwihuta ku ikoranabuhanga n’iterambere, asanga bizagerwaho kuko n’iki gihugu mu myaka 60 ishize cyari mu bukene cyane.

Yagize ati “U Rwanda rugaragaza ubushake bukomeye no kwihuta…muzabigeraho. E-Government izabafasha kwihuta mu iterambere. Ni inzira ikomeye twaciyemo kandi tuzi ko yatugejeje kuri byinshi.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Nsengimana Jean Philbert, Minisitiri w’urubyirukon’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi, yavuze ko kugeza ubu u Rwanda rufite umwanya mwiza mu gukoresha ikoranabuhanga muri Afurika.

Yagize ati "Hifashishijwe telefone na mudasobwa, turifuza ko Umunyarwanda azajya abona serivisi biciye mu ikoranabuhanga, akazishakira aho, atiriwe agira aho ajya."

Abaturage baganiriye na IGIHE, bemeza ko koko u Rwanda rukataje mu bijyanye n’itangwa rya serivisi binyuze mu inozwa rya e-Government mu gihugu.

Mutarambirwa Richard, utuye mu mudugudu w’Isangano, mu kagari ka Nyagatovu, mu murenge wa Kimironko, mu karere ka Gasabo, yemeza ko yahinduye aho gutorera abikoresheje ikoranabuhanga; ibi ngo byamurinze ingendo ndetse no gusiragira.

yagize ati "Nyuma yo kumva iyi gahunda ikataje, nibutse uburyo mu minsi ishinze nihinduje kuri lisiti y’itora binyuze ku murongo wa internet, kuko nari nanditswe kuri lisiti yo mu ntara y’Amajyepfo, ariko nihinduje ntarinze mva aho ndi, ubu nzatorera mu mujyi wa Kigali."

Ubu buryo bwatangiye bwiswe igishushanyo mbonera mu ikoranabuhanga rigamije serivisi (e-government master plan project), buzashyirwa mu bikorwa biciye mu nzira zitandukanye zikurikira : G2G (Government To Government); aho iri koranabuhanga rihuza Leta n’ibigo byayo mu guhana amakuru na serivisi. G2C (Government To Citizens), Leta ku baturage na G2B (Government To Business) aho Leta izakoresha iri koranabuhanga mu guteza imbere ubucuruzi.

E-government, yatangiye mu 2011, bumwe mu buryo igaragariramo, harimo koherezanya amafaranga kuri telefoni, kwiyandikisha muri Kaminuza biciye mu murongo wa internet, kwiyandiksha gukorera impushya zitandukanye hifashishijwe internet na telefoni, no kwihinduza kuri lisiti y’itora; byose bigamije kugeza amakuru ku bayakeneye biciye mu ikoranabuhanga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages