00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NASA yasubitse kohereza mu isanzure icyogajuru cya Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 November 2022 saa 03:22
Yasuwe :

Inzozi za Uganda zo kohereza mu isanzure icyogajuru PearlAfricaSat-1 kuri iki Cyumweru ntizasohoye, nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Ikigo cya Amerika gishinzwe iby’isanzure (NASA), cyari kimaze kwikanga inkongi ahagenzurirwaga icyo gikorwa.

Ni icyogajuru Uganda yitezeho gutanga amakuru azajya yifashishwa mu bijyanye n’iteganyagihe, imitungo kamere no kugenzura imipaka.

Muri Mata 2020 nibwo Uganda yinjiye mu bijyanye n’isanzure, yohereza abantu batatu; Edgar Mujuni, Derick Tebusweke na Bonny Omara, kwiga ibijyanye no kubaka, kugerageza, kohereza no gukoresha ibyogajuru.

Ni umushinga wagutse uhuriweho n’ibihugu byinshi ujyanye no guteza imbere ibyogajuru wiswe BIRDS-5, urangajwe imbere n’Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Kyushu ryo mu Buyapani

Muri iyo gahunda, ku wa 10 Gicurasi 2022 abahanga bo muri Uganda basoje kubaka icyogajuru bise PealAfricaSat-1, bagishyikiriza Ikigo gishizwe iby’isanzure mu Buyapani (JAXA), kugira ngo kigisuzume bwa nyuma.

Ikigo gishinzwe itangazamakuru rya Leta ya Uganda cyatangaje ko icyocyogajuru cyatsinze igerageza, gishyikirizwa NASA kugira ngo cyoherezwe mu kirere.

Icyo cyogajuru cyari mu rusange rw’ibyogajuru byagombaga koherezwa mu gice kizwi nka International Space Station kuri iki Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, saa saba ku isaha yo mu Rwanda.

Ni ibyogajuru byinshi byagombaga kuzamurwa n’ikigendajuru cyiswe Cygnus, cyari guhagurukira muri Wallops Flight Facility, ku kirwa giherereye muri Virginia.

NASA yaje gutangaza iti "Kohereza mu kirere byahagaritse kubera kwikanga inkongi mu kigo cya Northrop Grumman kigenzurirwamo ikigendajuru cya Cygnus, gihererete muri Dulles, muri Virginia."

Abantu benshi bahise bihutira gusohoka mu nyubako ku buryo bitari bigishobotse ko igikorwa gikomeza, mu gihe cyaburaga iminota icumi gusa ngo gitangire.

Icyakora, NASA ivuga ko iki kigendajuru na rokete (rockette) ya Antares yagombaga kucyohereza, bimeze neza muri Wallops, aho bigomba kohererezwa mu isanzure.

NASA yakomeje iti “Kongera kugerageza kohereza biteganyijwe ku wa Mbere tariki 7 Ugushyingo.”

Biteganywa ko iki cyogajuru kizava muri International Space Station kikerekeza mu isanzure mu Ukuboza 2022.

Uganda yatangaje ko irimo kubaka ikigo kizwi nka Earth Station, ahitwa Mpoma muri Mukono, kizaba kigenzurirwamo amakuru yoherezwa n’iki cyogajuru, bikorewe muri Uganda.

Yakomeje iti "PearlAfricasat-1 ikoranye kamera (camera) izaba itanga amashusho yo ku rwego rwo hejuru yo mu bushakashatsi no kwitegereza neza, azafasha mu iteganyagihe; gupima ubutaka, amazi n’amabuye y’agaciro; gukurikirana ibijyanye n’ubuhinzi; igenamigambi ry’ibikorwaremezo; umutekano wo ku mipaka no gukumira ibiza."

"Twifashishije amakuru yacu, isesengura ndetse no guteganya imiterere y’ikirere cy’imbere,, imiterere y’amazi, uburumbuke bw’ubutaka, inkangu n’amapfa bizarushaho gukurikiranwa neza."

Yavuze ko iki cyogajuru kizanafasha mu igenamigambi, imicungire y’umutungo no gusesengura ingaruka ku bidukikije zishobora giuturuka ku mushinga ukomeye wo gucukura peteroli na gaz.

Uretse icyogajuru cya Uganda, hagombaga no kohereza icyakozwe na Zimbabwe.

Gahunda yo kohereza ibyogajuru birimo icya Uganda yigijwe inyuma ho umunsi umwe
Abanya-Uganda nibo bubatse iki cyogajuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages