Iyi sosiyete ikomeye mu gukora imodoka hamwe n’indi imaze kwandika izina ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, zombi zikomeje gushora miliyari nyinshi z’amadolari mu bikorwa bigamije gukora imodoka zidakenera umushoferi aho zibibona nk’ahazaza h’ingendo.
Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen, Herbert Diess, ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, yatangaje ko abona ko uruganda rw’imodoka ruzaba rwaragutse cyane mu myaka 25 iri imbere kubera ikoranabuhanga ry’imodoka zitwara.
Yavuze ko Sosiyete ayoboye iri mu biganiro bigamije kugirana amasezerano n’izindi kugira ngo yongere ubushobozi bw’ikoranabuhanga ryifashishwa muri iyo ngeri.
Abayobozi b’izo sosiyete ebyiri bamaze igihe mu biganiro bigamije kumvikana kuri iryo gura n’igurisha. Nta ruhande na rumwe ruratangaza ibyavuyemo muri ibyo biganiro.
Huawei yatangije ishami rikora ikoranabuhanga rijyanye n’imodoka zitwara mu 2019. Icyo gihe hahise hatangira ibihuha abantu bibaza niba iyi sosiyete igiye kuva mu byo gukora telefoni igakora noneho n’imodoka gusa kuva byavugwa, yarabihakanye igaragaza ko nta mugambi wo gukora imodoka ifite.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!