00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: LG Electronics yahaye TV 32 umuryango ufasha imfubyi za Jenoside

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 April 2013 saa 12:10
Yasuwe :

Ikigo gicuruza ibyuma by’ikoranabuhanga LG Electronics cyahaye inyakiramashusho (TV) 32 umuryango DUHOZANYE wita ku mfubyi za Jenoside mu Karere ka Gisagara, Intara y’Amajyepfo.
Izo nyakiramashusho nini zizajya zifashishwa mu minsi iri imbere dore ko banazimanitse mu byumba biberamo amahugurwa n’ingando. Bakaba bazibahaye ubwo babasuraga bari mu Ngando i Gisagara.
Umuryango DUKOZANYE ugizwe n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho bafasha imfubyi zisaga 150 zo mu (…)

Ikigo gicuruza ibyuma by’ikoranabuhanga LG Electronics cyahaye inyakiramashusho (TV) 32 umuryango DUHOZANYE wita ku mfubyi za Jenoside mu Karere ka Gisagara, Intara y’Amajyepfo.

Izo nyakiramashusho nini zizajya zifashishwa mu minsi iri imbere dore ko banazimanitse mu byumba biberamo amahugurwa n’ingando. Bakaba bazibahaye ubwo babasuraga bari mu Ngando i Gisagara.

Umuryango DUKOZANYE ugizwe n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho bafasha imfubyi zisaga 150 zo mu Mirenge y’Akarere ka Gisagara, abenshi muri izo mfubyi bakaba bitunze kuva mu 1994 ku bufasha bw’umuryango DUHOZANYE.

Uhagarariye LG Electronics mu Rwanda yavuze ko babahaye izo nyakiramashusho kubera ko Leta y’u Rwanda iherutse gutangiza gahunda ya TUNGA TV, igamije kongera abakoresha Televiziyo mu Rwanda. Ati “TV ni isoko ikomeye cyane y’ubumenyi ku rubyiruko iyo ikoreshejwe neza.”

Usibye kubasura, abakozi n’abayobozi ba LG Electronics mu Rwanda banaganiriye n’abo bana b’imfubyi bababaza amateka yabo n’icyererezo bifuza kuzageraho.

Kanyemera James umukozi wa LG Electronics Ushinzwe ubucuruzi n’iyamamaza, mu kiganiro cye yibukije urubyiruko ko Kwigira atari ikintu kibaho ijoro rimwe, ahubwo bisaba umurava wa buri munsi mu byo ukora.

Usibye TV 32 bahaye umuryango DUHOZANYE, banatanze ibiribwa bizafasha mu minsi isigaye y’iyo ngando.

LG Electronics ni ikigo gicuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo filigo, mikorofone, imashini zimesa, DVD n’ibindi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages