00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN yashyize ku mugaragaro telefoni itagendanwa

Yanditswe na

Umurerwa Emma- Marie

Kuya 31 July 2012 saa 11:51
Yasuwe :

Iyi telefoni ya MTN itagendanwa yashyizwe ku mugaragaro mu imurikagurisha riri kubera i Kigali mu Karere ka Kicukiro.
Iyi telefoni ikoreshwa n’imirasire y’Izuba, izajya ishyirwa ahantu hahurira abantu benshi mu rwego rwo kugeza itumumanaho ku baturarwanda bose, nk’uko biri mu ntego za MTN Rwanda. Ikaba nta kiguzi kindi isaba uretse ko uzajya ashaka kuyikoresha agomba kuba afite Sim card ya MTN iriho amafaranga.
Nk’uko twabitangarijwe na Alain Numa ushizwe ibijyanye n’ubuterankunga muri (…)

Iyi telefoni ya MTN itagendanwa yashyizwe ku mugaragaro mu imurikagurisha riri kubera i Kigali mu Karere ka Kicukiro.

Iyi telefoni ikoreshwa n’imirasire y’Izuba, izajya ishyirwa ahantu hahurira abantu benshi mu rwego rwo kugeza itumumanaho ku baturarwanda bose, nk’uko biri mu ntego za MTN Rwanda. Ikaba nta kiguzi kindi isaba uretse ko uzajya ashaka kuyikoresha agomba kuba afite Sim card ya MTN iriho amafaranga.

Nk’uko twabitangarijwe na Alain Numa ushizwe ibijyanye n’ubuterankunga muri MTN Rwanda, iyi telefoni izajya ishyirwa ahantu hahurira abantu benshi, nko ku bigo Nderabuzima, ku mashuri, ibigo bya gisirikare ndetse no ku masoko rusange.

Alain Numa akaba yatangarije IGIHE ko iyi telefoni itagendanwa izagera mu ntara zose z’u Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages