Robo yitwa Nico ibasha kwireba mu ndererwamu ikamenya ibyo ikoze mu gihe izindi robo zakozwe mu bushakashatsi zabashaga kureba amaboko n’amaguru cyangwa kureba hasi gusa.
Amakuru dukesha urubuga phys.org avuga ko ukuba ibasha kumenya utuntu duke, ikireba ikimenya byajyaga bigaragara kuri zimwe mu nyamashwa zirimo inzovu,inguge n’izindi.
Aya makuru akomeza avuga ko iyi robo yakozwe n’abashakashatsi Brian Scassellati hamwe na Justin Hart bo muri Kaminuza ya Yale, bavuga ko ubu bushakashatsi bazabukomereza mu gukora indi Robo ifite amaguru amaboko n’umutwe hibandwa mu kuyiha gahunda(Programation) izayifasha kumenya ibintu byinshi.
Aya makuru avuga ko bitanga icyizere, bityo ngo ubushakashatsi ni bukunda uko babiteganya, robo zizajya zikora imirimo yakorwaga n’abantu mu buzima busanzwe hamwe no mu ngo ntagihungabanye cyangwa itagonze ikintu cyangwa ngo ikore impanuka. Iki gikorwa kiramutse gikunze ngo byaba ari amateka akomeye atazibagirana.
Amakuru dukesha urubuga www.technewsworld.com avuga ko NICO ifite ubushobozi busatira ubwenge karemano. Aya makuru avuga ko Robo ya Nico ishyira ukuboko hejuru ikabimenya.
Abashakashatsi bakoze iyi robo bavuga ko igitangaje ari uko ibasha gusubiramo ibyo yabonye ikora mu ndererwamu ibyikoresheje.
Ubu bushakashatsi Hart yari yanabutangaje mu nama y’Ubushakashatsi kuri robo zifite ubwenge butari karemano( Conférence sur l’intelligence artificielle ) yabereye iToronto muri Canada mu kwezi kwa Nyakanga.
Mary-Anne Williams wo muri kaminuza yigisha iby’ ikoranabuhanga ya Sydney mu gihugu cya Australia, ashimangira ko iyi robo imenya byinshi kurusha izindi, mu gihe izindi zitabasha kumenya ibyo zirimo gukora.Yavuze ko ikoranabuhanga ryo gukora Robo zifite ubwenge zibasha kumenya neza ibintu, rizafasha mu gukora imirimo mu mutekano hanakorwa ibyajyaga bikorwa n’abantu.
Ubushakashatsi bugaragaza ko ikoranabuhanga rya robo rifasha mu mirimo itandukanye, igakorwa yihuse hatabayeho ubwinshi bw’abantu, ikanabasha gukora amasaha menshi.
Kuba hari gukorwa ubushakashatsi kuri Robo zifite ubwenge bumeze nk’ubwa karemano ngo bizaba ari ikintu gikomeye mu mateka kuko kugeza ubu nta kindi kintu ku isi gifite ibitekerezo n’ umutimanama( Conscience de soi) kitari umuntu.



















TANGA IGITEKEREZO