Umunyarwanda wakoze iziko bita “Teka utangije” aritegura kwakira igihembo nyuma yo kugaragara ko ariwe Munyarwanda wahanze agashya gafite akamaro kurusha abandi ku rwego mpuzamahanga, nk’uko yabitangaje ubwo yari muri Serena Hotel kwerekana ibyo agezeho mu ikoranabuhanga.
Uyu mugabo witwa Nzeyimana Isidore yakoze iziko bita “Teka utangije” rikoze ku buryo burengera ibidukikije, aza kongeraho n’utundi dushya dushamikiyeho, ibi akazabiherwa igihembo cyateguwe na Bid Network ku bufatanye na JCI Rwanda.
Ibyo bije nyuma yaho yabaye indashyikirwa mu irushanwa mpuzamahanga ryari ryateguwe na Bid Network, JCI Rwanda na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Iziko rya “Tekutangije” nta myotsi rigira kandi ntiryangiza ibidukikije nk’uko n’abandi bahanga babivuga.
Rimufasha gukora ibyuma bishyushya bikora mu nganda z’ibyayi n’ibiribwa, rimufasha gukora umwuka ushyushya ibyumba bigenewe korora imishwi y’inkoko, dore ko nawe yoroye imishwi 200.
Ibyo bishaka gusa n’ubundi buryo bukoresha amashanyarazi, ariko avuga ko ubwe buhendutse, kandi ni umwimerere, ariko ko nijoro akoresha amashanyarazi asanzwe kugira ngo abone n’urumuri gusa.
Nzeyimana,akoresha uyu mwuka ashyushya ibiryo byageze ku meza, abyita “Table tekutangije”.
Kugeza ubu, Nzeyimana arateganya gukora uruganda azita “Tekutangije”, kandi azigisha n’abantu guteka badahuye n’imyotsi cyangwa ngo bangize ibidukikije, cyane ko uburyo akoresha avuga ko ari bwo buhendutse.
Nzeyimana avuga ko amaze kugirana amasezerano n’ibigo bya Leta byinshi aho azajya akorera buri mukozi iziko, akishyurwa n’icyo kigo cyangwa Minisiteri umukozi abarizwamo, bakazoroherezwa ubwishyu.
Yongeyeho ko azajya agura ivu ry’abaturage akajya kwivaniramo ifumbire ndetse yarabitangiye.
Yagize ati ”Abantu basabwaga gutanga amafaranga ngo ibishingwe bijyanwe, ariko jye umuntu ufite ivu, cyangwa umurayi w’imyotsi iba yarafashe aho isohokera, nzajya mwishyura nyijyanire”.
Nzeyimana yagize ati ”Nta mushakashatsi wo kubaho nabi, ngiye kwinjira mu bucuruzi bw’ibyo navumbuye”.
Avuga ko Leta y’u Rwanda imwitaho,ikamushakira amahugurwa, n’abaterankunga. By’umwihariko ashimira MINICOM, MINEDUC, MININFRA, REMA n’abandi.
Uyu mushakashatsi yasobanuye ko namara kubona uruganda azongera umusaruro yatangaga kuko amaze kugeza amashyiga ye n’ibijyanye nayo mu miryango myinshi n’ibigo by’amashuri, kandi ngo ibiciro bizagabanuka.
Nzeyimana yarangije amashuri yisumbuye mu gashami k’ibinyabuzima n’ubutabire, ajya muri KHI yiga umwaka umwe, yumva shaka kuvumbura ahereye kubyo yize kugeza ubwo yatangiye kujya atsinda amarushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO