Banki ya COGEBANQUE mu gutera imbere kwayo kwihuse, imaze gushyiraho ikoranabuhanga rigezweho ndetse usanga ari ryo riri ku isonga kugeza ubu mu mikorere y’amabanki, ni muri urwo rwego kuva tariki ya 5 Nyakanga nimugoroba kugera ku Cyumweru imashini zayo zitanga amafaranga (ATM) zizaba zitarimo gukora mu rwego rwo gucengeza ubu buryo bushya mu mikorere yayo.
Iryo koranabuhanga rirashyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 05 kugeza tariki ya 09 Nyakanga 2012. Kugirango icyo gikorwa kigerweho, COGEBANQUE iramenyesha abakiriya bayo ko kuwa kane tariki 05 Nyakanga 2012 ATM zayo zose zizahagarikwa gukoreshwa kuva saa kumi z’umugoroba (16h00) zongere gukoreshwa guhera kuwa mbere tariki ya 09/07/2012.
Ibi kandi biriyongeraho ko kuwa gatanu tariki ya 06 Nyakanga 2012 amashami yayo yose azafunga guhera saa kumi z’umugoroba (16h00) yongere gufungura guhera kuwa mbere tariki ya 09/07/2012.
COGEBANQUE irabasaba kwihanganira inshyirwa mu bikorwa ry’izo mpinduka zigamije kurushaho gutanga serivisi inoze .
Muri COGEBANQUE biroroshye kandi birashoboka.



















TANGA IGITEKEREZO