Binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho, abahanzi bagera ku 120 bagiye guhabwa inyemezabumenyi nyuma y’amezi atandatu bigishwa gucuruza ibihangano byabo ku Isi yose binyujijwe kuri internet, bigurishirijwe ku rubuga rwa www.guhaha.com.
Hagendewe kuri gahunda ya Leta yo kwihangira imirimo, Urubyiruko ruhuriye mu kigo kitwa “Guhaha Online Market” cyashyizeho uburyo mpuzamahanga bwo kugurisha ibintu bitandukanye ahatandukanye ku Isi binyuze kuri internet. Muri ibyo bicuruzwa, harimo n’ibihangano by’abanyempano batandukanye barimo abahanzi, amakorari, abatunganya imiziki, abanyamakuru n’abandi.
Mu rwego rwo kwigisha aba bahanzi uko bazajya bagenzura amafaranga binjije dore ko buri wese aba afite konti ye yigenzurira uko bwije n’uko bukeye, bateguriwe amahugurwa bamazemo amezi atandatu.
Umuyobozi ushinzwe Tekinike mu Kigo cya Guhaha Online Market, Ntigurirwa Pierre Claver, avuga ko aya mahugurwa yitabiriwe. Agira ati “Aya mahugurwa yahuje abasagaga 120 babyifuje mu rwego rwo kwihangira umurimo bakikorera amasoko yabo binyuze muri iyi gahunda y’ubucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga.”
Bamwe mu bahuguwe ni nka Dominic Nic, The Blessed sisters, Ngarambe Francois Xavier, Theo Bosebabireba, Korari Hoziyana, Korari Jehovah Jireh, Korari Elayono, Bright, Lil G, King James, Urban Boys, n’abandi.
Abahuguwe bazashyikirizwa impamyabumenyi z’uko bazi gukoresha amasoko y’ikoranabuhanga (e-comerce System) kuwa 14 Werurwe 2013 kuri Telecom House, aho Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi, Minisiteri y’Umuco na Siporo, Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, Banki ya Kigali BK n’abandi bafatanyabikorwa bazaba babyitabiriye.
Nyuma yo gusoza amahugurwa, abaguriwe ibihangano byabo bazatangira gushyikirizwa amafaranga yabo batangire kwigurishiriza, ndetse no kugenzura ibyo bagurisha.
Uru rubuga www.guhaha.com rwatangiyeubucuruzi mu mwaka w’2009, rumaze kugurishiriza ibihangano abahanzi basaga 75.



















TANGA IGITEKEREZO