Mu Rwanda haje porogaramu nshya ya mudasobwa, iPad na telefoni (Smartphones) yitwa “Cumulus”, izajya yifashishwa mu bugenzuzi by’umwihariko mu bucuruzi mu bigo bitandukanye. Iyo umuntu akoresha Cumulus ntiyirirwa ajya kugenzura uko serivisi z’ibikorwa bye ziriwe zitangwa, kuko aba arimo kwikurikiriranira umusaruro we atavuye aho ari.
Ikigo Twenty Third Century Systems (TTCS), ni cyo cyakoze kinashyira ku mugaragaro porogaramu ya Cumulus imaze imyaka isaga itatu ikoreshwa mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika. Mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere iyi porogaramu igejejwemo.
Iyi porogaramu ishobora no kwifashishwa mu bucuruzi, mu bigo bya Leta, mu bigo byigenga, amahoteli, ibitaro n’ahandi hagenzurwa umusaruro waturutse mu bikorwa by’icyo kigo; dore ko inagaragaza ahavutse ikibazo muri serivisi zitangwa, uko umusaruro uzamuka n’uko umanuka mu bikorwa byawe n’ibindi.
Asobanura uko ikoreshwa, Stuart Mugabe uhagarariye TTCS muri Afurika y’Iburasirazuba ati “Niba muri superimarishe (Supermarché-supermarket) yanjye harimo ibikoresho nshaka kugenzura muri byo harimo 36 bya Elegitoronike, harimo 17 byo kurya, ibifite poromosiyo, n’ibindi bigera nko 200, byose mbigenzura uko nshatse ntiriwe njya kubonana n’umukozi wanjye kuko acuruza bihita binyiyereka ako kanya.”



















TANGA IGITEKEREZO