Urwego rw’Abikorera ku bufatanye n’amatsinda atandukanye y’urubyiruko bagize umugambi wo kugeza udushya twinshi mu ikoranabuhanga kuri rubanda, ni muri urwo rwego batangije gahunda yo kuranga ahantu hatandukanye(mapping) hagize Umujyi wa Kigali ku ikarita ya Google(Google Map).
The New Times dukesha iyi nkuru, itangaza ko uyu mugambi wiswe “Umuganda mu Ikoranabuhanga”.Mu kuwushyira mu bikorwa hazashyirwa ku ikarita ya google amazina y’inyubako zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo korohereza abagana Umujyi kuzigeraho.
Alex Ntare, Umuyobozi mu Rugaga rw’Abikorera ufite Ikoranabuhanga mu nshingano ze, yatangaje ko bamaze kubona ko iyo usuye “Ikarita ya Google” udasangaho amazina ya tumwe mu duce two mu Mujyi wa Kigali, kimwe n’inyubako zitandukanye.
Abagize uyu mugambi ni abantu 48 baturuka mu bigo bine by’Ikoranabuhanga mu Mujyi wa Kigali.birimo Ihills, Cont Park, Rwanda Open Source Community, Rwanda Gamers na Knowledge Lab (Klab).
Ntare akomeza agira ati “twatangiranye n’abantu 26 mu kwezi gushize dushobora gushyira ku ikarita inyubako zigera ku 194, harimo za Minisiteri n’amashuri mu Mujyi wa Kigali, none turitegura no kujya mu tundi turere tw’igihugu.”
Ntare kandi yasobanuye ko ibi bikorwa byose ari umusanzu batanga bakoresheje mudasobwa zabo zigendanwa n’ubumenyi bafite, nk’uko umuganda mu gihugu usanzwe ukorwa.
Klab nk’ahantu abashoramari mu ikoranabuhanga bakiri bato bahurira bagakoresha ubumenyi bwabo, biteguye gufashwa n’inzobere niho aba bakorerabushake bahuriye mu nyubako ya Telecom House.
Abayobozi b’ibigo bya Leta bitandukanye barasabwa gutanga amakuru akenewe nk’amazina y’imihanda mu kunoza uyu mugambi.



















TANGA IGITEKEREZO