00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha facebook bazajya bishyuzwa serivisi nshya yaje

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 4 October 2012 saa 12:15
Yasuwe :

Abakoresha urubuga rwa Facebook bashobora kuzajya bishyura serivisi nshya yashyizweho izajya ituma abayikoresha bazamura ubutumwa n’amafoto bifuje kwereka bagenzi babo ku hejuru “timeline”.
Nk’uko lefigaro.fr ibitangaza, ubwo buryo bushya buzafasha abakoresha facebook kuzamura ubutumwa bwabo muri timeline y’inshuti zabo, ariko batanze amafaranga, bwatangijwe ku mugaragaro kuwa Gatatu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ubuyobozi bwa Facebook bwagize buti ”Hari ubwo utangaza ubutumwa (…)

Abakoresha urubuga rwa Facebook bashobora kuzajya bishyura serivisi nshya yashyizweho izajya ituma abayikoresha bazamura ubutumwa n’amafoto bifuje kwereka bagenzi babo ku hejuru “timeline”.

Nk’uko lefigaro.fr ibitangaza, ubwo buryo bushya buzafasha abakoresha facebook kuzamura ubutumwa bwabo muri timeline y’inshuti zabo, ariko batanze amafaranga, bwatangijwe ku mugaragaro kuwa Gatatu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ubuyobozi bwa Facebook bwagize buti ”Hari ubwo utangaza ubutumwa ntibusomwe bitewe n’uko inshuti zawe zakiriye ubundi bwinshi, ariko iyo ubuzamuye hejuru barabubona”.

Ubuyobozi bwa Facebook butangaza ko hazajya hishyuzwa ubutumwa n’amafoto yo mu bukwe kimwe n’inkuru zikakaye cyangwa amatangazo yo kwamamaza.

Ibyo bikazajya bijya ku murongo w’ubutumwa bw’ibanze ku nshuti wabugeneye ku buryo ntawe utabubona.

Ubu buryo bushya bwasuzumiwe muri Nouvelle-Zélande guhera mu kwezi kwa Gatanu no mu bindi bihugu bisaga 20, aho bishyuzwaga nibura amadolari 7 kuri buri butumwa bwamamaza.

Gusa abazakoresha ubwo buryo ni abantu batarengeje inshuti 5000 kuri facebook zabo, harimo n’ibigo bitandukanye bitanga amatangazo, bikazashyirwa bitewe n’umubare w’abagenewe ubwo butumwa.

Kugeza ubu, abakoresha urubuga rwa facebook barenga
Miliyari.

Hari abantu bajya batangaza ibikorwa byabo bagombye kwamamaza kuri facebook, abandi bahatangariza cyamunara ziba zigiye gutezwa. Gusa n’ubwo facebook itangaza bimwe mu byo ishobora kuzajya yishyuza, ikomeza ivuga ko kuyikoresha bizakomeza kuba ubuntu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages