00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi bashinzwe icungamutungo muri RBC batawe muri yombi

Yanditswe na
Kuya 29 January 2015 saa 11:01
Yasuwe :

Didier Gakuba Umukozi ushinzwe icungamutungo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, hamwe na mugenzi we ushinzwe icungamari batawe muri yombi bakurikiranyweho gucunga nabi umutungo wa Leta.
Umwe mu bakozi bakozi bo muri RBC yatangarije IGIHE.com ko ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 28 Mutarama 2015, ari bwo Didier Gakuba umukozi ushinzwe icungamutungo muri icyo kigo, yatawe muri yombi.
Itabwa muri yombi rya Gakuba, ryemejwe n’Umuvugizi wa Polisi CSP Celestin Twahirwa Umuvugizi wa (…)

Didier Gakuba Umukozi ushinzwe icungamutungo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, hamwe na mugenzi we ushinzwe icungamari batawe muri yombi bakurikiranyweho gucunga nabi umutungo wa Leta.

Umwe mu bakozi bakozi bo muri RBC yatangarije IGIHE.com ko ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 28 Mutarama 2015, ari bwo Didier Gakuba umukozi ushinzwe icungamutungo muri icyo kigo, yatawe muri yombi.

Itabwa muri yombi rya Gakuba, ryemejwe n’Umuvugizi wa Polisi CSP Celestin Twahirwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, wanavuze ko yatawe muri yombi hamwe n’uwari ushinzwe icungamari (Comptable), ndetse n’umucuruzi atatangaje amazina ye.

CSP Twahirwa yabwiye IGIHE ko Gakuba akurikiranyweho gucunga nabi umutungo wa leta, abo bandi batawe muri yombi bakaba bakekwaho ubufatanyacyaha.

CSP Twahirwa yakomeje avuga ko iperereza rikomeje kuri aba batawe muri yombi, hagategurwa dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha.

Ingingo ya 325 y’Itegeko Ngenga ruishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, iteganya ko umuntu wese urigisa umutungo wa Leta ahanishwa igifungo kuva ku myaka 7 kugeza ku myaka 10 n’ihazabu ihwanye n’inshuro 2 kugeza kuri 5 z’agaciro k’ibyarigishijwe cyangwa ibyononwe.

N’aho Ingingo ya 627 y’icyo gitabo yo ikagira iti “Umuntu wese ufite ububasha ku bw’umurimo akora bwo gucunga umutungo ufitiye rubanda inyungu rusange w’ikigo, amasosiyete, amashyirahamwe cyangwa imiryango byigenga, akawukoresha nabi mu byo utateganyirijwe cyangwa mu buryo bunyuranyije n’inyungu z’ibyo bigo cyangwa iz’abanyamuryango n’ababerewemo umwenda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’amafaranga yakoreshejwe nabi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano”.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages