Nyuma y’iki cyemezo, Twiter igiye guhatira uyu muherwe kuyigura binyuze mu nkiko.
Muri Mata uyu mwaka, Musk yari yemeye kugura Twitter gusa aza kwisubiraho ku munota wa nyuma avuga ko yahawe amakuru atari yo kuko yasanze uru rubuga rufite konti nyinshi za baringa.
Yahise avuga ko adashaka kugura uru rubuga gusa benerwo bavuga adashobora kwikura mu masezerano yari yaremeye mbere.
Twitter ivuga ko ibyo Musk ayishinja atari ukuri kuko ifite konti ziri munsi ya 5% za baringa. Gusa uyu muherwe we avuga ko uwo mubare uri hejuru kurenza uvugwa.
Magingo aya, Twitter ibarirwa agaciro ka miliyari 32$, kari hasi y’igiciro abanyamigabane bayo bifuza kuyigurishaho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!