Aba banyeshuri bagamije guhuza urubyiruko bakaganira ku nsanganyamatsiko zitandukanye zijyanye n’ubumenyi ndetse n’ubuzima bwa burimunsi bagamije kubaka sosiyete n’igihugu.
Baganira ku bibazo bahura na byo buri munsi mu biganiro mpaka byubaka, utemeranyie n’insanganyamatsiko akerekana impamvu, bikaba gutyo no k’uwemeranya nayo, nyuma bagafatanya gushaka ibisubizo ku bibazo byagaragajwe.
Mu kubaka urwo rubuga abo banyeshuri batekereje no ku bantu bafite ubumuga (abafite ubumuga bwo kutavuga, abafite ubumuga bwo kutumva,…) ariko bashobora kuba batanga ibitekerezo byabo babinyujije mu nyandiko.
Sibyo gusa kuko abahurira kuri urwo rubuga baganira no ku nsanganyamatsiko zirebana n’ibyemezo byafashwe na leta bitarashyirwa mu bikorwa kugira ngo habashe gutangwa ibitekerezo byakwifashishwa n’inzego zibishinzwe.
Urubuga rwa youthoughts.com rwubatswe mu rurimi rw’Icyongereza, n’insanganyamatsiko nyinshi zinyuzwaho ziba ziri muri urwo rurimi ariko buri wese atanga ibitekerezo mu rurimi yiyumvamo kandi yibonamo kurusha izindi.
Uko wafungura konti yawe kuri youthoughts.com
Kugira ngo ubashe gutanga igitekerezo ku nsanganyamatsiko zinyuzwa kuri urwo rubuga, sura www.youthoughts.com ubundi ukande ahanditse sign up cyangwa register wuzuze ibisabwa byose (www.youthoughts.com/signup#register).
Mu gihe ufite konti yawe ushobora gukora ibikorwa bitandukanye ku rubuga birimo; gutanga ibitekerezo ku nsanganyamatsiko zishyirwaho, gusaba ubucuti abandi banyamuryango, koherezanya ubutumwa n’abandi banyamuryango, gushinga club (ihuriro) watumiramo incuti zitandukanye mukabasha kuganira, gushyira amashusho , amakuru, n’ibindi ku rukuta rwawe.
Uru rubuga rurakiyubaka rurateganya kuzana n’utundi dushya twinshi.



















TANGA IGITEKEREZO