Iyi ndangarubuga ya .africa yatangijwe ku mugaragaro n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ku itarki 10 Werurwe 2017. Izatangira gukoreshwa muri Nyakanga uyu mwaka.
Umuyobozi wa Komisiyo ya AU ucyuye igihe, Nkosazana Dlamini Zuma, yashimye iyi ndangarubuga, avuga ko izatuma Afurika iba nk’umuryango umwe binyuze kuri Internet ndetse ikanagaragaza umwihariko w’ibikorerwa kuri uyu mugabane.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP dukesha iyi nkuru bivuga ko Ikigo gishinzwe gutanga indangarubuga (ICANN), cyemeye ishyirwaho rya .africa nyuma y’ubusabe bwa AU ku bufatanye n’Ikigo ZA Central Registry (ZACR) cyo muri Afurika y’Epfo.
Iyi ndangarubuga nimara gutangira ku mugaragaro, ikigo icyo ari cyo cyose gishobora gutangira kumenyekanisha hose ibyo gikora cyifashishije .africa.
ZACR niyo ifite inshingano zo gutanga indangarubuga ya .africa, uyishaka akazajya yishyura amadorali 18 ya Amerika, nkuko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa ZARC, Lucky Masilela wavuze ko ari amahirwe ku banyafurika kuko bizaborohera kwandikisha imbuga za internet bibahendukiye.
U Rwanda narwo rusanzwe rufite indangarubuga yihariye izwi nka .rw irufasha kugaragaza ibikorwa binyuranye bikorerwa mu gihugu.
Banki y’isi igaragaza ko 22% by’Abanyafurika aribo babasha kugera kuri Internet mu gihe abayikoresha ku isi hose ari 44%.



















TANGA IGITEKEREZO