00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel Africa na SpaceX mu bufatanye bwo gukwirakwiza internet muri Afurika

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 18 December 2025 saa 02:37
Yasuwe :

Airtel Africa yatangaje ko yasinye amasezerano na SpaceX ya Elon Musk yo gutangira gutanga internet ku bakiliya bayo bakoresha telefone zigezwehi muri Afurika yifashishije satellite (Direct-to-Cell satellite) mu bihugu byose 14 ikoreramo, aho ifite abakiliya miliyoni 174.

Binyuze muri ubu bufatanye, byitezwe ko abakiliya ba Airtel Africa bafite telefone zigezweho (smartphones) bazashobora kubona internet kandi yihuta mu bice bitarimo imiyoboro isanzwe cyangwa iminara binyuze muri Starklink, ikigo kinini ku Isi gitanga internet ya 4G.

Iyi serivisi izatangira mu mwaka wa 2026, izatangirana n’ikoreshwa rya porogaramu zimwe na zimw.

Aya masezerano kandi azaba arimo gushyigikira uburyo bushya bwa Starlink ya ‘Broadband Direct to Cell’, bugamije gukoresha satellite zigezweho zizashobora gutanga internet yihuta cyane ku matelefoni ndetse ifite umuvuduko wikubye inshuro 20.

Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa hakurikijwe umurongo wihariye wa buri gihugu.

Airtel Africa ni yo sosiyete ya mbere yo muri Afurika itanga serivisi ya Starlink Direct to Cell, ikoresha satellite 650 kugira ngo itange ihuzanzira ku bakiliya bayo cyane cyane mu bice by’icyaro.

Ubu bufatanye bushimangira umuhati wa Airtel Africa wo gukuraho icyuho cya internet no guha abakiriya bayo internet yihuta cyane. Airtel Africa yatangaje ko izakomeza gukorana na SpaceX kugira ngo bifatanye kugeza internet kuri benshi ku mugabane.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Africa, Sunil Taldar, yagize ati “Airtel Africa ikomeje guharanira guha abakiliya bayo serivisi nziza binyuze mu kongera uburyo bwo kubona internet yizewe kandi yihuta cyane.”

Umuyobozi Mukuru wa SpaceX, ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi bya Starlink, Stephanie Bednarek, yagize ati “Ku nshuro ya mbere, abantu bo muri Afurika bagiye kubona internet cyane mu bice by’icyaro aho imiyoboro isanzwe itageraga, kandi tunejejwe cyane no kuba Starlink Direct to Cell izazana impinduka ku buzima.”

Internet Starlink ni umushinga w’ikigo SpaceX kizobereye mu by’ikoranabuhanga cy’umunyemari w’Umunyamerika, Elon Musk. Ubu itangwa mu bihugu birenga 125 ku Isi birimo ibigera kuri 18 bya Afurika.

Yatangiye kugurishwa mu Rwanda muri Gashyantare 2023. Muri Mutarama 2025 byatangajwe ko abafatabuguzi berenga 3.400 bari bamaze kwitabira iyi internet.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko mu mwaka wa 2023, Ikigo gitanga internet yihuta cya Starlink, cyari kimaze kugira abafatabuguzi 3.448 mu Rwanda gusa.

Mu Ukuboza 2025 byatangajwe ko Ikigo Nyafurika gitanga serivisi z’itumanaho cya Paratus Group kigiye kwagurira ibikorwa mu Rwanda aho kizajya gitanga serivisi za internet ya Starlink ku bigo byo mu gihugu.

Airtel Africa na SpaceX batangiye ubufatanye bugamije gukwirakwiza internet muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages