00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel Rwanda yamuritse internet yayo ya 4G

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 22 July 2023 saa 08:04
Yasuwe :

Airtel Rwanda yabaye ikigo cya mbere cy’itumanaho mu Rwanda kimuritse umuyoboro wacyo bwite wa Internet yihuta ya 4G, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Abafatabuguzi b’iki kigo bazajya bagura iyi internet ya 4G ku giciro kimwe n’icyo bari basanzwe baguraho iya 3G. Ni internet ishobora gukoresha n’abantu bose aho bari hose nko mu rugo cyangwa mu kazi kabo ka buri munsi.

Umuyobozi Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez aganira n’itangazamakuru mu muhango wabereye ku biro by’iki kigo i Nyarutarama, yavuze ko ibiciro by’iyi 4G ari bimwe n’ibyari bisanzwe ku muyoboro wa 3G.

Ati "Iyi gahunda nshya yiswe Ubuntu 4G, yatangiye gukora uyu munsi iri ku giciro kimwe n’icyo abakiliya bacu basanzwe bishyura kuri 3G, icyahindutse ni ubwikube bw’umuvuduko wa internet bari basanzwe bakoresha.”

“Ibi bizafasha abakiliya bacu kwihuta ku muyoboro wa 4G ku buryo buboroheye kuko busanzwe buri muri gahunda nk’izo bamenyereye binyuze mu ipaki zacu zisanzwe zizwi nka Ubuntu Pack n’izindi.”.

Hamez akomeza agira ati "Gutangiza imiyoboro yacu bwite ya 4G/ LTE ni ikimenyetso cyerekana ko twiyemeje gutanga serivisi zinoze kandi zihendutse ku Banyarwanda bose.”

Emmanuel Hamez yashimiye abafatanyabikorwa ba Airtel Rwanda bakoze ibishoboka byose byatumye igera kuri izi serivisi za 4G LTE ndetse na Leta y’u Rwanda yorohereza ishoramari na guhunda zayo zijyanye no gutanga serivisi nziza ijyanye no guhanga udushya.

Hamez yamaze impungege abatuye mu bice by’icyaro cyangwa ahandi hatagera internet yihuta ababwira ko ikigo ayoboye kiri gukorana na Leta ngo harebwe uko hakongerwa iminara mu bice bifite imisozi miremire.

Ashima Guverinoma y’u Rwanda uruhare igira mu guteza imbere itumanaho muri rusange ndetse no kuzamura umubare w’abakoreshwa internet mu Rwanda.

Airtel Rwanda yashyizeho iyi internet ya 4G mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kugera kuri internet nziza kandi yihuta iri ku biciro bito.

Ni internet ishobora kwifashishwa mu gusakaza amashusho meza imbonankubone bizwi nka Live Streaming ndetse no kureba ibiganiro bitandukanye kuri shene za televiziyo birimo nka The Voice Africa ica kuri Airtel TV.

Si ibyo gusa kuko inafasha abakunda imikino yo kuri internet (Online Video Game) gukomeza kwidagadura badahenzwe.

Iyi internet ya Airtel 4G ije gukemura ikibazo cy’ihagarara ryahato na hato cyagoraga abahamagarana kuri telefone mu buryo bw’amashusho (Video Call) n’ibindi bikenera gukoresha internet.

Ni internet imuritswe mu gihe hatangijwe na gahunda yiswe “A Reason To Imagine” ishishikariza urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga mu kwiteza imbere bahanga ibyatuma bagera ku nzozi zabo.

Abakoresha ifatabuguzi rya Airtel bazajya bagura iyi internet ya 4G ku giciro nk'icyo basanzwe baguraho iya 3G
Emmanuel Hamez ashima Guverinoma y’u Rwanda uruhare igira mu guteza imbere itumanaho muri rusange ndetse no kuzamura umubare w’abakoreshwa internet mu Rwanda
Ubuntu 4G kandi yazanye na gahunda yiswe “Airtel a Reason To Imagine” ishikariza urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga mu kwiteza imbere bahanga ibyatuma bagera ku nzozi zabo
Umuyobozi Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez avuga ko kuba bashyizeho internet yabo bwite ya 4G LTE ari ikimenyetso cyerekana ko biyemeje gutanga serivisi zinoze kanid zihendutse ku banyarwanda bose
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Airtel Rwanda, Indeajeet Singh avuga ko ibi ari bimwe mubyiza iki kigo cyifuriza Abanyarwanda

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages