00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple mu mushinga wo kubaka porogaramu za ‘AI’ zigenewe ibigo binini

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 23 August 2025 saa 09:56
Yasuwe :

Apple iri kwagura serivisi zayo zigenerwa ibigo binini, binyuze mu buryo bwo kuvugurura no kubaka porogaramu nshya zishingiye ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) zabigenewe.

Aya mavugurura azajyana n’aya porogaramu zayo muri Nzeri uyu mwaka.

Muri ayo mavugurura, ibigo bizahabwa ubushobozi bwo kugenzura imikorere ya ChatGPT yagenewe amasosiyete, kuri ubu ikoreshwa n’ibigo bisaga miliyoni eshanu ku Isi.

Apple yatangaje ko muri aya mavugurura ibigo bizahabwa ububasha bwo kugenzura uko izi porogaramu nka ChatGPT zizajya zikoreshwa.

Urugero ni ukugena uko zikoreshwa imbere mu kigo, n’aho amakuru yazo abikwa yaba ari kuri ‘server’ za ChatGPT cyangwa iza Apple.

Si ibyo gusa, kuko Apple igiye no gushyira hanze API ya Apple Business Manager [ABM], uburyo bwayo bufasha ibigo kugenzura ibikoresho na porogaramu za Apple [iMacs, iPhones, iPads, n’ibindi].

Iyi API izorohereza ibigo guhuza porogaramu zabyo zisanzwe zigenzura ibikoresho n’ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga n’uburyo bwa ABM.

Apple mu mushinga wo kubaka porogaramu za ‘AI’ zigenewe ibigo binini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages