Aya mavugurura azajyana n’aya porogaramu zayo muri Nzeri uyu mwaka.
Muri ayo mavugurura, ibigo bizahabwa ubushobozi bwo kugenzura imikorere ya ChatGPT yagenewe amasosiyete, kuri ubu ikoreshwa n’ibigo bisaga miliyoni eshanu ku Isi.
Apple yatangaje ko muri aya mavugurura ibigo bizahabwa ububasha bwo kugenzura uko izi porogaramu nka ChatGPT zizajya zikoreshwa.
Urugero ni ukugena uko zikoreshwa imbere mu kigo, n’aho amakuru yazo abikwa yaba ari kuri ‘server’ za ChatGPT cyangwa iza Apple.
Si ibyo gusa, kuko Apple igiye no gushyira hanze API ya Apple Business Manager [ABM], uburyo bwayo bufasha ibigo kugenzura ibikoresho na porogaramu za Apple [iMacs, iPhones, iPads, n’ibindi].
Iyi API izorohereza ibigo guhuza porogaramu zabyo zisanzwe zigenzura ibikoresho n’ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga n’uburyo bwa ABM.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!