00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itegeko risaba kugenzura imyaka ryatumye Bluesky ihagarika ibikorwa muri Mississippi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 23 August 2025 saa 08:45
Yasuwe :

Urubuga rwa Bluesky rukora nka X, rwatangaje ko rwahagaritse gukora muri Leta ya Mississippi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubera itegeko rishya risaba ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bagomba kubanza kugenzuza imyaka yabo mbere yo kuzinjiraho.

Iri tegeko rizwi nka HB 1126 ritegeka ko buri muntu wese agomba kugaragaza imyaka ye mbere yo gukoresha urubuga nkoranyambaga runaka, ku bakiri munsi y’imyaka 18 bikajyana no kubanza kubona uburenganzira bw’ababyeyi babo.

Mu gihe iri tegeko ritubahirijwe, urubuga rushobora gucibwa amande y’ibihumbi 10$ kuri buri muntu.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Bluesky, rivuga ko nk’ikigo gito kidafite ubushobozi bwo gukora amavugurura mu bijyanye n’imikorere y’urubuga, ngo hubahirizwe ibyo iri tegeko rishya risaba.

Iri tegeko ryo muri Mississippi risaba ko abantu bose bagaragaza amakuru yabo, bikajyana n’uko imbuga ubwazo zigomba gukusanya no kubika ayo amakuru. Ibi Bluesky yavuze ko itabifitiye ubushobozi.

Bluesky yanatangaje ko iri tegeko rishyiraho inzitizi zikomeye ku bwisanzure bwo kuvuga ku mbuga nkoranyambaga, rigashyira umutwaro uremereye ku mbuga nto zikizamuka, mu gihe ibigo binini by’ikoranabuhanga bifite ubushobozi, bibibona nk’ibisanzwe kuko byoroherwa na byo.

Bluesky yahagaritse gukora muri Mississippi kubera itegeko rishya risaba kugenzura imyaka y’abayikoresha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages