Iyi verisiyo yubatswe mu buryo budasanzwe kuko yahawe ubushobozi bwo kuzakorera neza kuri ‘chips’ nshya z’Abashinwa mu gihe zizaba zabonetse, zishobora kwakira no gutunganya amakuru mu buryo bwihuse.
DeepSeek yatangaje ko iyi verisiyo nshya ikoresha uburyo bushya bwo gutunganya amakuru buzwi nka FP8 [8-bit floating point], butuma porogaramu ikora vuba kandi igakoresha ingufu nke za mudasobwa, bigatuma ihenduka kandi ikarushaho kugira imikorere myiza.
DeepSeek-V3.1 yazanye n’uburyo bubiri bw’imikorere aho umuntu ashobora kuyikoresha bisanzwe cyangwa akaba yayisaba gutekereza no gukora isesengura ryimbitse mbere yo gutanga igisubizo runaka [deep thinking].
Iyi verisiyo nshya V3.1 ije nyuma y’izindi porogaramu za DeepSeek zavuguruwe nka R1.
Iki kigo kimaze kwigarurira benshi muri uyu mwaka nyuma yo gushyira hanze porogaramu zibasha guhangana n’iz’ibigo bikomeye cyane ibyo mu burengerazuba bw’Isi nka ChatGPT ya OpenAI, kubera kudahenda kwazo kandi zikora ibisa nk’iby’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!