00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ecobank yatangije serivisi yo gukoresha Western Union hifashishijwe internet

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 13 January 2016 saa 09:40
Yasuwe :

Ecobank ibaye iya mbere muri banki zikorera mu Rwanda, korohereza abakiriya bayo kuba bakohereza ndetse bakanakira amafaranga bakoresheje konti zabo kuri internet bitabasabye kugana amashami ya Western Union cyangwa kujya kuri banki.

Mu muhango wo gutangiza ubu buryo bushya buzwi nka ABMT (Account based Money Transfer Service ), Umuyobozi ushinzwe ibikorwa rusange muri Ecobank, Wilfrid Bocco, yatangaje ko bizorohereza abakiriya bayo. Ubu buryo buje gufasha umuntu wese ufite konti muri Ecobank kuba yakohereza cyangwa akakira amafaranga akoresheje internet akabyikorera atagombye kujya ku bakozi ba Western Union, ahubwo akabyikorera akoresheje internet.

Wilfrid yagize ati”Ubu ni ubundi buryo bw’ikoranabuhanga dutanze ku bakiriya bacu muri 2016 kugira ngo serivisi ziborohere kandi babone icyo bashaka cyose. Tunejejwe no kuba tubaye abambere mu kugirana ubufatanye na Western Union ku buryo buri mukiriya wacu yajya yiyuzuriza ibisabwa akoresheje internet akaba yakohereza cyangwa akakira amafanga kuri western Union”.

Uyu muyobozi avuga ko nta kindi bisaba uretse kuba umuntu afite konti muri Ecobank ubundi akajya yuzuza ibisabwa akoresheje internet (internet Banking) bityo servisi zose ishami rya Western Union zagukoreraga ukazikorera ubwawe.

Murekatete Louise, ukuriye ishami rishinzwe ihererekanya ry’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga muri Ecobank yatangaje ko ubu buryo buzazamura ubukungu bw’u Rwanda ndetse no hirya no hino ku Isi abantu bakagira ibindi bakora aho kujya gutonda umurongo ku mashami ya Western Union cyangwa bagiye kuvunjisha ngo babone kohereza.

Ubu buryo buzatuma umuntu wese ufite konti muri Ecobank yohereza cyangwa akakira amafaranga ku mashami ibihumbi 510 ya Western Union hirya no hino ku Isi akoresheje internet.

Nyuma yo gutangiza ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwa ABMT, Ecobank yanahembye abakiriya bayo babiri babashije gutsindira mudasobwa (Laptop).

Abahawe ibihembo ni Uwimana Rugira Emmanuel ndetse na Fred Qaurshie ukomoka muri Benin.

Uwimana yatangaje ko yishimiye mudasobwa yahawe na Ecobank kuko yoherezaga cyangwa akakira amafaranga adategereje igihembo ko yakoreshaga serivisi mu buryo busanzwe.

Ati” Nta kuntu ntakwishima kuko sinari mbyiteze nakoreshaga serivisi mu buryo busanzwe kuba rero barakaraze icyuma akaba ari njyewe gihitamo mu bandi benshi, ndabyishimiye cyane.”

Ni poromosiyo yatangiye tariki ya 16 Ugushyingo kugeza tariki ya 16 Ukuboza 2015, aho kohereza amafaranga kuri Western Union guhera ku idorali rimwe kugeza ku madorali 500 byaguheshaga amahirwe yo kuba watombora ikaramu, guhera ku madorali 500 kugeza ku madorali 3,500 ukaba watombora umutaka, naho ku bagiye bohereza arenze amadorali ibihumbi 3,500 kuzamura ni ho havuyemo abo banyamahirwe babiri batomboye laptop.

Icyicaro gikuru cya Ecobank mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages