Umwaka ushize ubwo muri iki gihugu ubwo habaga ibizamini bihesha abanyeshuri kwinjira muri Kaminuza, haje kuba ikibazo birakoperwa ndetse bihererekanwa ku mbuga nkoranyambaga, nyuma Guverinoma ihita ifata umwanzuro wo kuzifunga.
Hari amakuru ko ifungwa rya internet ryaba rifitanye isano n’iki kibazo cyabaye mu mwaka ushize.
Mu mwaka ushize kandi hafunzwe internet mu gihugu cyose kubera ibihe bidasanzwe igihugu cyarimo byatewe n’imvururu z’abadashyigikiye ubutegetsi buriho.
Umuvugizi wungirije muri Minisiteri y’Itangazamakuru muri iki gihugu, Zadig Abraha, yemereye AFP ko internet kuri telefoni yafunzwe. Gusa hari andi makuru avuga ko umurongo wa internet muri iki gihugu wahuye n’ikibazo.



















TANGA IGITEKEREZO