Ibi yabitangarije mu nama ngarukamwaka izwi nka ‘F8’ yakoranye n’abakora za porogaramu baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, bahuriye i San Jose muri California.
Zuckerberg yavuze ko nubwo ikigo cye cyahuye n’ibibazo byinshi muri uyu mwaka bitagiciye intege zo guhanga udushya, yemeza ko Facebook igiye gutangiza uburyo bushya bwise “Ime” buzajya buhuza abashaka abakunzi, bakamenyana hagendewe ku byo bakunda bazajya baba bashyizeho ndetse n’amafoto abagaragaza.
Yagize ati “Hari abantu barenga miliyoni 200 kuri Facebook bemeje kuri konti zabo ko badafite abakunzi, bityo niba twariyemeje kubaka imibanire ifite icyo ivuze, ubwo bishoboke ko iki ari cyo gifite akamaro cyane muri byose.”
Umushinga wa ‘Ime’ ugiye gutangizwa witezweho kuyibyarira amafaranga menshi cyane cyane mu bijyanye no kubwamamarizaho bitewe n’uko ikigo cya Match Group gisanzwe gifite uwitwa ‘Tinder’ cyifashisha amakuru gikura kuri Facebook ikaba igiye kujya na yo iyakoresha bikorehera abantu.
Ibi ariko byabyukije impaka muri bamwe bibaza niba Facebook idashobora kongera guhatwa ibibazo ku buryo igiye kujya yifashishamo amakuru y’abayikoresha, ibintu Mark Zuckerberg yasubije avuga ko ubwo buryo bushya buzazana n’ingamba zo kurengera abazabukoresha mu kurinda umutekano w’amakuru bashyiraho.
Ubwo yatangazaga ibi, imigabane y’ikigo cya Match Group gisanzwe gifite ‘Tinder’ yahise itakaza agaciro kugeza kuri 22% bigaragaza imbaraga ubwo buryo bushya Facebook igiye gushyiraho bushobora kuzagira.
Zuckerberg muri iyo nama ya F8 yanagarutse ku yindi mishinga itandukanye y’ikigo ayoboye, irimo ingamba nshya zafashwe mu kurinda umutekano w’amakuru y’abakoresha imbuga zayo, gukaza ubwirinzi mu bihe by’amatora byegereje mu bihugu bitandukanye n’udushya twitezwe kuri Whatsapp na Instagram.
Izi mbuga zombi, yavuze ko zigiye kongerwamo uburyo bushya bwo kuganira ku bazikoresha hifashishijwe amashusho bikajya bishoboka ko abazikoresha bavugana barebana kandi ari benshi bari mu bice bitandukanye.
Zuckerberg yanamuritse ku mugaragaro agakoresho gashya kitwa ‘Oculus Go’ kagiye kujya kifashishwa n’abashaka kureba amashusho nk’abari aho yafatiwe mu buryo buzwi nka ‘Virtual Reality’, bwitezweho kuzahindura ibijyanye n’uburyo amashusho azajya yerekanwa mu myaka iri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO