Iri kosa rizwi nka ‘bug’, ryamaze iminsi 12 ribasha gukosorwa ku wa 25 Nzeri, muri kiriya gihe cyose porogaramu zisaga 1500 zakozwe n’abandi bantu zabashije kubona amafoto yashyizwe kuri ‘Facebook stories’ ndetse n’andi abantu babaga bashyize kuri konti zabo ariko ntibayashyire ahabona.

Tomer Bar ushinzwe ibirebana na Tekiniki muri Facebook, yasabye imbabazi abakoresha uru rubuga, anongeraho ko kiriya kibazo cyamaze gukemurwa.

Nk’uko itangazo Deutsche Welle yabashije kubona ribivuga, Facebook ngo izamenyesha abantu bose bagezweho n’iki kibazo, ndetse bahabwe umurongo (link) banyuraho bakamenya porogaramu zabashije kwinjira mu mafoto yabo.

Ni mu gihe ibiro bishinzwe kurinda amakuru arebana n’ikoranabuhanga muri Ireland, byatangaje ko bigiye gukora iperereza rigamije kureba niba Facebook yubahiriza amabwiriza yashyizweho n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Gicurasi.

Umwaka wa 2018 ntawatinya kuvuga ko utagendekeye neza urubuga rwa Facebook rwagiye rwibasirwa n’ibibazo bikomeye bifitanye isano n’umutekano w’amakuru.

Muri Mata Umuyobozi Mukuru wa Facebook, Mark Zuckerberg, yitabye Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanywe no gusobanura uburyo ikigo Cambridge Analytica cyakoresheje amakuru y’abasaga miliyoni 87 mu kwamamaza Perezida Donald Trump.

Muri Kamena kandi iki kigo cyiyemereye kuba giha amakuru ibigo bikomeye byo mu Bushinwa birimo Huawei, ibintu Amerika ivuga ko bishobora kugira ingaruka ku mutekano.

Igitero cyaherukaga cyabaye mu Ukwakira, aho abajura bibye amakuru y’ibanga y’abagera kuri miliyoni 29 bakoresha Facebook.

[email protected]